ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Perezida Kagame yavuze ko abapfobya Jenoside bazahoraho ariko Abanyarwanda barajwe ishinga no kwigira bitabaye ngombwa ko bategereza akimuhana

by EDITORIAL 15 April. 2019 @rwandatoday 4K Views


15042019015532arton4939-1b669.jpg
ADVERTISEMENT



Nyakubahwa perezida Paul Kagame yabwiye abayoboke b’itorero rya Saddleback riherereye muri Leta ya California bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye,u Rwanda rwiyubatse ndetse buri munyarwanda yamaze kumenya inshingano ze,ntawe uteze guha umwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iki cyumweru taliki ya 14 Mata 2019,Perezida Kagame yifatanyije n’abakirisitu b’Itorero rya Saddleback rya Pasiteri Rick Warren usanzwe ari inshuti y’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yababwiye ko nubwo abahakana Jenoside baba bashaka gusubiza u Rwanda inyuma,Abanyarwanda bamaze kumenya inshingano zabo ndetse bazi icyo bagomba gukora.
ADVERTISEMENT

Yagize ati: “Abanyarwanda bamaze kwiga, ikibaraje ishinga ni ukuzanira igihugu ibyo gikwiriye birimo iterambere,ubumwe ndetse n’umutekano.Ibyo nibyo dukora buri munsi.

Rimwe na rimwe abapfobya baba bashaka kukurangaza ngo ureke gutera imbere bagushyire mu nzira yatumye Jenoside ibaho gusa icyo twitayeho ni ugukomeza kwiyubaka no kugaragaza ukuri.Hari ukuri udashobora gusenya kuzahoraho iteka.

Uko abanyarwanda bishyize hamwe nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bakongera kuba umuryango ,nicyo cy’ingenzi. Ubu Abanyarwanda bamaze kumenya inshingano zabo, bazi ko hari akazi kenshi bagomba kwikorera ubwabo.”

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links