ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore urutonde rw'abaperezida 10 bahembwa menshi cyane kurusha abandi muri Afurika

by CHIEF EDITOR 15 April. 2019 @rwandatoday 34K Views


15042019001445arton4928-52ed3.jpg
ADVERTISEMENT



Nubwo usanga mu bihugu bya Afurika havugwa ubukungu butifashe neza, inzara, igwingira ry’abana n’ibindi usanga bimwe muri ibi bihugu bihemba abakuru babyo akayabo k’Amadorari ya Amerika.

10: Hage Geingob - Namibia

Ni perezida wa 3 wa Namibiya akaba yaragiye ku butegetsi mu mwaka wa 2015. Ahembwa miliyoni 1.7 by’amafaranga akoreshwa muri Namibiya aya akaba ari nayo mafaranga uwo yasimbuye yahembwaga.

9. Joseph Kabira - DRC

Joseph Kabira yabaye perezida wa DRC asimbuye se Desire Kabira mu mwaka wa 2001. Yatowe mu mwaka wa 2006 ndetse no mu mwaka wa 2011. Kuri ubu akaba yarasimbuwe na Etienne Tchisekedi. Yahembwaga ibihumbi 110 by’amadorari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 99 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka. Aya akaba ari amafaranga ahabwa mu ntoki hatagariwemo ibindi byose bimugendaho nka perezida w’igihugu.

8. Azali Assoumani - Commoros

Azali yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2016, akaba ahembwa ibihumbi 115 by’amadorari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo ibindi byose ahabwa nka perezida.

7. Mouhamed Abdoullahi Mouhamed - Somalia

Ni Perezida wa 9 wa Somalia akaba yaragiye ku butegetsi atowe n’abaturage mu mwaka wa 2017. Ahembwa akayabo k’ibihumbi 144 by’amadorari ya Amerika buri mwaka ni ukuvuga asaga miliyoni 129 z’amafaranga y’u Rwanda.
ADVERTISEMENT

6. Uhuru Kenyatta - Kenya

Kenyatta ni perezida wa 4 w’igihugu cya Kenya akaba yaragiye ku butegetsi mu mwaka wa 2013. Uyu mugabo ahembwa akayabo k’ibihumbi 132 by’amadorari ya Amerika nyuma yo gusaba ko umushahara we wagabanywa ugakurwa ku bihumbi 14 by’amadorari ya Amerika buri kwezi ugashyirwa kuri 11 buri kwezi ni ukuvuga asaga miliyoni 118 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mbere yahembwaga asaga miliyoni 151 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

5. Teodoro Obiang Nguema Mbasogo - EQ

Ni perezida wa Guinee Equatorial kuva mu 1979 akaba ahembwa akayabo k’ibihumbi 150 by’amadorari ya amerika buri mwaka ni ukuvuga asaga miliyoni 135 y’amafaranga y’u Rwanda.

4. Abdelaziz Bouteflika - Algeria

Uyu mukambwe uherutse kwegura kubera izabukuru yategetse Algeria kuva mu 1999 akaba yarahembwaga akayabo k’ibihumbi 168 by’amadorari ya Amerika
buri mwaka ni ukuvuga asaga miliyoni 151 z’amafaranga y’u Rwanda.

3. Jacob Zuma - Afurika y’Epfo

Yategetse Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugeza mu mwaka wa 2018 aho yavuye ku butegetsi yaguye. Zuma yahembwaga akayabo k’ibihumbi 200 by’amadorari ya Amerika buri mwaka ni ukuvuga asaga miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

2. King Mouhamed VI - Morocco

Umwami Mouhamed VI wa Maroc yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1999 nyuma yo gutanga kwa Se Hassan II, akaba ahembwa akayabo k’ibihumbi 480 by’amadorari ya Amerika buri mwaka ni ukuvuga asaga miliyoni 432 z’amafaranga y’u Rwanda.

1. Paul Biya - Cameroon

Biya yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1982 kugeza ubu akaba ari we muperezida wa 2 umaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika ukiri ku butegetsi nyuma y’uwa Guinee Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, umaze ku butegetsi imyaka 40 yose.

Biya ahembwa akayabo k’ibihumbi 610 by’amadorari ya Amerika buri mwaka ni ukuvuga asaga 549 z’amafaranga y’u Rwanda ibi bikaba byaranamugize perezida ukize kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.

Twabibutsa ko muri aya mafaranga twavuze haruguru haba hatabariwemo ibindi bintu byose bagenerwa n’abakuru b’ibihugu ari byo nk’inzu, amamodoka, amafaranga y’ingendo, kwivuza, kwakira abashyitsi....

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links