ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Urubyiruko rwasabwe kumenya neza amateka ya Jenoside Soma inkuru hano

by Edouard Nsengiyumva 13 April. 2019 @rwandatoday 6K Views


13042019123021IMG-20190413-WA0060.jpg
ADVERTISEMENT


Ubuyobozi bw’Intara y’ Amajyaruguru kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga urubyiruko rwasabwe kubanza kwiga neza amateka y’u Rwanda bakayasesengura kugira ngo bizaborohere guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
ADVERTISEMENT

Bamwe murubyiruko baganiriye na Rwandatoday.rw baragira bati “Urubyiruko nirwo rugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, icyo nasaba bagenzi banjye ni ukuvuguruza ayo makuru tukabaha amakuru nyayo y’aho u Rwanda rugeze kuko twe turi mu Rwanda tuzi ukuri n’aho igihugu kigeze.”

Mu buhamya bwatanzwe na Niyosibo Walter warokotse Jenoside yakorewe yagize ati: "Nyuma y'inzira y'umusaraba nanyuzemo mu gihe cya Jenoside, ubu nashoboye kwiyubaka mbikesha Leta y'Ubumwe, nshimira cyane".

Umuhanzi Polycarpe HAKIZIMANA yanyujije ubutumwa mu ndirimbo ye igira iti: Tuzahora tubibuka, tuzahora tubazirikana, mwagiye tukibakeneye, mwagiye tukibakunze, mwari ababyeyi, mwari abavandimwe, mwari abahanga n'abahanzi,mwari abaturanyi beza. Ntituzabibagirwa,yereka urubyiruko ko bakwiye guhora bibuka kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba.

Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke Dunia Sa'adi mu ijambo rye yatangaje ko ashimira Leta y'u Rwanda kuko idahwema gushakira ibisubizo ibibazo abacitse ku icumu bahura na byo, aho yagize ati, "Leta yacu irangajwe imbere na Perezida Paul kagame yadufashije kwiga, iratuvuza, itwubakira amacumbi, yadukoreye byose" .
Mu butumwa butangwa hakunze kugarukwa cyane ku rubyiruko rw’u Rwanda aho rukwiye kugira uruhare mu kubaka aheza hazaza h’u Rwanda,

Gatabazi Jmv Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru akaba yasabye Urubyiruko kubanza kumenya neza amateka y’u Rwanda, kugira ngo bazabashe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.
Ati “Icyambere ni ukubanza kumenya amateka bakayasesengura bakamenya impamvu Jenosode yakorewe Abatutsi yabaye.”
Yavuze ko nk'urubyiruko bagomba kunga ubumwe bakirinda icyabatanya, bakamenya ko ari bo nkingi igihugu cyubakiyeho. 

Guverineri Gatabazi Jmv yaboneyeho gusaba abantu bakuru kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside kugira ngo ruyasobanukirwe neza, bityo ruzashobore kuyasobanurira abazabakomokaho.
Guverineri Gatabazi Jmv yasabye kandi abaturage gukomeza kuba hafi abacitse ku icumu, nokubungabunga ibyagezweho birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuri uyu munsi hashyinguwe umubiri wa MUHIRE Celestin wabonetse mu cyahoze ari superefegitura ya Busengo.

Uru rwibutso rwa Gakenke rukaba rushyinguwemo imibiri 1571 y'abatutsi bazize Jenocide.
Miss Liza Adeline yasabye abakuze kwigisha urubyiruko amateka

Nzamwita Deogratias Mayor w'Akarere ka Gakenke yasabye abaturage gutanga amakuru y'ahakiri imibiri itarashyingurwa mucyubahiro kugira ngo ishyingurwe mucyubahiro 

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links