ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Hon. Makuza arasaba Abanyarwanda gukomeza kwitabira gahunda ziteganijwe mu minsi 100 yo kwibuka

by CHIEF EDITOR 13 April. 2019 @rwandatoday 765 Views


13042019064948makuza.jpg
ADVERTISEMENT



Ubwo yasozaga icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019, Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe wa Sena, Hon. Makuza Bernard yasabye abanyarwanda gukomeza kwitabira gahunda zijyanye no kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo gusoza iki cyumweru cyo kwibuka wabereye mu karere ka Kicukiro, ku rwibutso rwa Rebero rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi. Hon Makuza akaba yarushyizeho indabo ndetse anunamira izi nzirakarengane zirushyinguyemo.

Mu ijambo yahavugiye, yashimye ubwitabire bwagaragaye muri gahunda yo kwibuka kuri iyi nshuro ya 25, ati “Ndashimira ubwitabire muri gahunda zose zo Kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, kandi twamaganye ibikorwa bigayitse by’ingengabitekerezo ya jenoside no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi byagaragaye”

ADVERTISEMENT


Yakomeje asaba ko mu minsi 100 yo kwibuka, ubu bwitabire bwakomeza, ati “Dusoje iki cyumweru cy’icyunamo, ariko gahunda y’iminsi 100 yo Kwibuka irakomeza. Nkaba nsaba ko dukomeza kwitabira gahunda ziteganyijwe hirya no hino, dushyira hamwe mu kubaka u Rwanda twifuza”.

Avuga ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubungabunga ibyagezweho, agasaba ko Abanyarwanda bose muri rusange bakomeza guharanira kuba umwe ari nako barwanya icyabazanira amacakubiri.


Ati “ Ni ngombwa ko Abanyarwanda twese dukomera ku murongo w’ubumwe; ukuri kw’amateka yacu n’amasomo twakuyemo nabyo bitubere izindi mbaraga zo kurinda ibyo twagezeho. Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere imiyoborere myiza, dukwiye kubikomeraho, tukabisigasira, tugaharanira no gukora ibirenzeho kuko birashoboka

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 14 n’abanyapolitiki 12.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links