ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rulindo: Imiryango 20 y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi muri 1994 yahawe imirasire

by CHIEF EDITOR 13 April. 2019 @rwandatoday 2K Views


13042019065852000393274.jpg
ADVERTISEMENT



Imiryango 20 y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 ibarizwa mu tugari twa tare na taba two mu murenge wa rusiga mu karere ka Rulindo twaremewe, duhabwa imirasire y’izuba na IPRC TUMBA , mu rwego rwo kubafasha mu kubacanira mu mazu yabo dore ko ngo bitaborohera gagucana.

Mukandereya tereza umwe mu bahawe umurasire yavuze ko kubwe byari bigoranye gucana dore ko yakoreshaga uburyo yitaga gakondo ngo kuba abonye umurasire utazamusaba kujya atanga amafaranga bigiye kumufasha kuva mu bwigunge.

yagize ati”turashimira leta y’urwanda iyobowe na Nyakubahwa president wa repubulika Paul kagame yadukuye ahabi cyane cyane muri Jenocide yaradutabaye ikiruta ibindi nuko ikomeza kutwitaho uko bwije nuko bukeye, twishimiye iyi mirasire twahawe nikikigo kuko igiye kudufasha mu kwivana mu bwigunge”.
ADVERTISEMENT


kuruhande rw’abatanze iyi mirasire bavuga ko babikoze mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse genocide yakorewe abatutsi muri 1994 barushaho kubafata mu mugongo,  MUTABAZI LITA CLEMENCE umuyobozi wa IPRC TUMBA yagize ati”ibi bihe u Rwanda n’abanyarwanda bibuka ibihe bibi banyuzemo bya genocide, mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse twahisemo kubaremera tubaha imirasire y’izuba mu rwego rwo kubamurikira tubafata mu mugongo”.


JABO PAUL umunyamabanganshimgwabikorwa w’intara y’amajyaruguru yavuze ko kuremera abacitse ku icumu ari uburyo bwiza bwo kwigisha urubyiruko no kubategurira kuzaba abayobozi beza bejo hazaza barwanya ingengabitekerezo ya genocide birinda icyazatuma hongera kuba indi yagize ati”twebwe nkubuyobozi bw’ite bwa leta twishimira igikorwa nkiki urubyiruko, cyane urwo mu makaminuza ruba rwagizemo uruhare ubu buba ari uburyo bwiza bwo kubereka ingaruka za genocide no kubibutsa ko bagomba gufata iyambere birinda icyazongera gutuma yongera kuba “
Uretse kuremera abacitse ku  icumu rya genocide yakorewe abatutsi Iprc tumba bibutse abazize genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links