ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Perezida Omar Al Bashir wa Sudan ya Ruguru yakuwe ku butegetsi nyuma y’imyaka 30

by FRATERNE MUDATINYA 11 April. 2019 @rwandatoday 7K Views


11042019020049arton4890-8c227.jpg
ADVERTISEMENT



Perezida Omar Al Bashir amaze kurekura ubutegetsi bwa Sudan, nyuma y’imyaka 30 buri mu biganza bye. Ni nyuma y’inama yateranyije abasirikare bakuru b’igihugu cya Sudan igamije gushyiraho abaraba bayoboye igihugu kugeza igihe amatora azabera.

Amakuru y’ivanwa ku butegetsi yemejwe n’umwe mu badiplomate ba Sudan wirinze kugira ibindi byinshi atangaza.

Ibimenyetso by’uko Bashir ashobora kuva ku butegetsi byagaragaye mu gitondo cy’uyu wa kane, dore ko i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudan hari huzuye abasirikare benshi.
ADVERTISEMENT

Ikindi kandi ingoro y’umukuru w’igihugu yari yagoswe n’ingabo za kiriya gihugu.

Yaba Perezida Bashir cyangwa umuvugizi we ntacyo baratangaza ku byabaye.

Magingo aya mu bitangazamakuru bya leta ya Sudan, hari gucurangwa indirimbo za gisirikare mu gihe rubanda bagitegereje itangazo ryihariye igisirikare cyabasezeranyije gutambutsa.

Saa kumi n’imwe z’igitondo cy’uyu wa kane ni bwo igisirikare cya Sudan cyatangaje ko hari itangazo ryihariye kiza gutangariza Abanya-Sudan.

Mu gihe imyigaragambyo y’abaturage ari yo yatumye hafatwa icyemezo cyo kuvana Bashir ku butegetsi, na nubu abigaragambya baracyakambitse ku cyicaro cya Minisiteri y’ingabo kugeza icyifuzo cyabo gishyizwe mu bikorwa.

Amakuru aturuka muri Sudan avuga ko ikibuga cy’indege cyafunzwe n’igisirikare, Radiyo na Televiziyo by’igihugu na byo bikaba byafashwe.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links