ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke: Abagize inteko ishinga amategeko basuye urwibutso rwa Jenocide rw'Akarere ka Gakenke.

by Edouard Nsengiyumva 10 April. 2019 @rwandatoday 4K Views


10042019081707IMG_20190410_103333.jpg
ADVERTISEMENT


Kuri uyu wa gatatu taliki ya 10/04/2019 itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko n'abakozi ryari riyobowe na V/Perezidanse w'umutwe w'abadepite Hon Depite Edda Mukabagwiza basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Gakenke ruherereye mu murenge wa Kivuruga mu kagali ka Ruhinga murwego rwo kwibuka kunshuro ya 25 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubuhamya bwa bamwe mu baharokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, bwumvikanisha uburyo icyo gihe umubare utari muto w’Abatutsi babanje gushinyagurirwa, mu buryo butandukanye.Issa ni umwe mu barokotse Jenocide bo mu Murenge wa Kivuruga, yagize ati" Jenoside ntikwiye mu Rwanda yemwe no ku isi hose, njyewe iyo nongeye kwibuka uburyo muri aya matariki nk’abantu bahigwaga twabayeho, nsanga Imana na FPR Inkotanyi ari abo gushimirwa”
ADVERTISEMENT

Niyosibo Walter yatangarije abanyamakuru ko kuba abayobozi munteko ishinga amategeko baje kwifatanya nabo muri ibi bihe byo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi hari icyizere bibaha kandi bibereka ko igihugu gihora kibatekerezaho.

Dunia Sa'adi Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke yatangaje ko hari intambwe abacitse ku icumu bamaze kugeraho biyukaka,mubijyanye n'imibereho myiza bubakiwe inzu zo kubamo.

Uwari uyoboye iri tsinda, visi perezidante w'inteko ishinga amategeko Hon Depite Edda Mukabagwiza  akaba yatangaje ko gusura inzibutso bigenda bigira icyo byongerera abantu mu kumenya amateka y’u Rwanda, bityo bigatuma hategurwa ibyakorwa kugira ngo abe meza.
Yagize ati “Dufite umurimo ukomeye wo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda, kuba dusura izi nzibutso hari ikindi bitwubakamo, kugira ngo natwe tujye tubona uko dufasha, mu gutezimbere cyangwa se mu gishimangira iyi gahunda yo kubaka umuryango nyarwanda.”
Hon Depite Edda Mukabagwiza akaba yakomeje avuga ko kwibuka amateka yabaye mu Rwanda bigomba gusigira abantu isomo ryo gufatanyiriza hamwe kurinda igihugu cyabo, cyane cyane barwanya apfobya n’abahaka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Edda Mukabagwiza yanabibukije ko ubwo abanyarwanda twese twibuka twiyubaka,tunasabwa kurushaho kubumbatira ibyo tumaze kugeraho,tukamaganira kure  abifuza cyangwa abashobora kudusubiza inyuma.

Ati mureke rero dukomeze kurinda ibimaze kugerwaho duharanira amahoro n'umutekano,Ubunyarwanda buturange aho turi hose,imbuto y'ubumwe n'amahoro tuyibibe mugihugu hose ndetse no ku Isi hose,maze dukomeze kwibuka duharanira kugira u Rwanda rutekanye kandi ruduhesha ishema.


Gusura urwibutso rwa Gakenke  
rushyinguyemo imibiri 1571, bikaba byatanze isomo ku mateka mabi yabaye mu Rwanda, n’uruhare buri wese abifitemo ngo ntibizongere kubaho ukundi.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links