ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

RDC: Inyeshyamba 350 zashyize intwaro hasi

by CHIEF EDITOR 10 April. 2019 @rwandatoday 35K Views


10042019064600mayi.jpg
ADVERTISEMENT



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2019, Inyeshyamba 350 za Maï-Maï Fimbo, zishyikirije ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Musenge, kari mu birometero bigera kuri 30, uvuye i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.

Ubuyobozi mu nzego za gisivile, abasirikare, polisi y’igihugu ndetse na Monusco nibo bakiriye izi nyeshyamba n’uwiyise Col. Badeux Kakozi Mombo n’abayoboke be. Uyu mukoloneri akaba yizeye ko Guverinoma izabababarira ku byaha bashinjwa.

Yagize ati “Guverinoma ni umubyeyi wacu, izaduha imbabazi ku byaha dushinjwa, nishaka kutwica ibifitiye uburenganzira, nishaka kutubabarira ibifitiye uburengenzira, gusa turisabira imbabazi abayobozi bacu, ababyeyi bacu”.
ADVERTISEMENT

Izi nyeshyamba ubwo zishyikirizaga ubuyobozi, zanatanze intwaro zirimo Lansi Loketi ebyiri, Loketi ebyiri,  imbunda ya mitalayezi, imbunda 7 zo mu bwoko bwa AK-47,imyambi myinshi n’imiheto n’izindi ntwaro za gakondo zitandukanye.

Minisitiri w’umutekano mu Ntara, Dieudonné Kamona yashimye iki gikorwa cy’izi nyeshyamba nk’uko radiyo Okapi ibitangaza.

Yagize ati “Bumvise ubutumwa bwa Guverinoma, ni igikorwa twakoze mu gihe cy’amezi arindwi ashize, dusaba uru rubyiruko gutaha, bivuze ko bumvise neza ubutumwa bwa Perezida wacu ucyuye igihe n’umushya”.

Kuva aho Perezida agiriye ku butegetsi inyeshyamba zikaba zikomeje gushyira intwaro hasi, aho zimwe zivuga ko icyo zarwaniraga cyabonetse mu gihugu, Demokarasi zivuga ko zikesha Perezida mushya, Felix Tshisekedi.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links