ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ibyamamare birimo Ali Kiba na Chameleone bifatanyije n’abanyarwanda kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

by OUR REPOTERS 8 April. 2019 @rwandatoday 5K Views


08042019124900kwibuka25-735x400.jpg
ADVERTISEMENT



Joseph Mayanja AKA Chameleone wo mu gihugu cya Uganda, Ali Kiba wo muri Tanzania ,Lilian Mbabazi n’umunyamideli Judith Heard bafite inkomoko mu Rwanda , bafashe mu mugongo abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuwa 07 Mata 2019, abanyarwanda n’inshuti hirya no hino ku Isi batangiye icyumweru kibanziriza iminsi 100 y’icyunamo aho hibukwa inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Benshi mu nshuti z’u Rwanda batabashije kuza mu muhango wo gutangiza icyunamo, batanze ubutumwa bw’ihumure binyuze mu nzira zitandukanye.
ADVERTISEMENT

Umuhanzi Jose Chameleone abinyujije kuri Instagram yafashe umwanya yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anakomeza abayirokotse.

Chameleon yajyize ati: “Turacyasabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imana ibahe amahoro y’iteka ryose, inshuti z’abanyarwanda aho muri ku Isi hose, turi umwe.”

Ku rundi ruhande, Ali Kiba wo muri Tanzania nawe yatanze ubutumwa bushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ku ifoto yashyize kuri Instagram hari handitseho amagambo agira ati: “Turabibuka, twarabakundaga kandi ntiduteze kubibagirwa.

Ntibizabeho ukundi, amagana Jenoside.”

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi n’umunyamideli Judith Heard nabo bafite inkomoko mu Rwanda batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links