ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kwibuka25: Bamwe mu bahanzi bishwe muri jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994

by OUR REPOTERS 8 April. 2019 @rwandatoday 5K Views


08042019121325Rugamba-cyprien-699x400.jpg
ADVERTISEMENT



Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu nzego zitandukanye harimo n’abahanzi biganjemo abaririmbyi nk’uko tubikesha inkuru y’Inyarwanda.com.

Bamwe mu bahanzi bari bakunzwe ndetse banakomeye mbere y’umwaka w’1994 bishwe bazira ko bari abatutsi. Ibi byasize kandi icyuho gikomeye mu myidagaduro y’umuryango nyarwanda ndetse no mu muziki byumwihariko.

Biragoye kandi kumenya urupfu abahanzi baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi bapfuye, ibi ahanini washingira ku mpfu n’ahantu baguye bikiri ikibazo gikomeye kumenya yewe no ku bandi benshi batwawe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Amazina ariko ya bamwe arazwi cyane ko bari n’ibyamamare hano mu Rwanda.

Uretse abari ibyamamare cyane, aha nitwakirengagiza n’abandi baririmbaga ku giti cyabo cyangwa se mu ma Orchestre batari baragejeje igihe cyo kubaka izina rinini. Aha harimo n’abatari bazwi cyane na rubanda. Aba bose hakiyongeraho n’abari abaririmbyi mu makorali atandukanye ya gikiristu.

Rugamba Sipiriyani

Ni umuhanzi, umwanditsi ndetse akaba n’umusizi ukomeye utazapfa yibagiranye mu mateka y’u Rwanda. Rugamba Sipiriyani yamenyekanye cyane we n’itorero rye ryitwa amasimbi n’amakombe. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo ubuhanga buhanitse, inyigisho zo kubana neza ku muryango nyarwanda, akaba kandi yaramenyekanye mu ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana na n’ubu zigikoreshwa mu idini ya Kiliziya Gatolika.

Rugamba Sipiriyani yishwe mu ma saa 9 z’igitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994.

Hamwe n’umugore we, abana ndetse na bamwe mu bari bagize itorero rye amasimbi n’amakombe, yicwa n’abasirikare bari aba Leta y’icyo gihe.

Sebanani Andereya

Undi muhanzi ukomeye wakunzwe ndetse na n’ubu ibihangano bye bigikora ku mitima ya benshi, ni Sebanani Andereya.

Yamenyekanye cyane muri Orchestre Impala.

Sebanani kandi yabaye umukinnyi ukomeye w’amakinamico yacaga ndetse na n’ubu akinyura kuri radio y’igihugu.
ADVERTISEMENT

Icyo gihe yabarizwaga mu makinamico y’itorero Indamutsa cy’icyahoze ari ORINFOR, zimwe mu zo yamenyekanyemo cyane harimo aho akina yitwa Sugira Mbarimombazi, mu ikinamico yitwa Icyanzu cy’Imana izwi cyane nk’iya Uwera, Sebanani akina yitwa Kwibuka benshi bakunze cyane muri iyo kinamico. Sebanani yasize umugore witwa Mukamulisa Anne Marie ndetse n’abana bane harimo n’abakurikije umwuga wa se.

Bizimana Loti

Undi muhanzi wazize Jenoside yakorewe abatutsi ni uwitwa Bizimana Loti. Uyu mugabo yari afite umwihariko mu miririmbire ye. Bizimana Loti yakoraga indirimbo ziganjemo gushyenga no gutebya ariko byuzuyemo impanuro ndetse n’ubuhanga buhanitse.

Injyana ye nayo yari umwihariko kimwe mu byashimangira ubuhanga n’itandukaniro ku bihangano bye n’iby’abandi bahanzi.

Indirimbo nka “Ntamunoza”, iyo aririmbamo ngo “Nsigaye ndi umuzungu, Nsigaye nitwa patoro” n’izindi zitazapfa kwibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda. Ni impano ikomeye umuziki w’u Rwanda wabuze, uwo nawe yishwe azira uko yavutse.

Rodrigue Karemera

Umuryango nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba muzika ntibazigera bibagirwa na rimwe ibihangano n’ubuhanga Rodrigue Karemera yari yarakuye mu ishuri rya muzika. Indirimbo ze nk’iyitwa Kwibuka benshi bakunze kwita “Hagati y’ibiti bibiri”, ntizizigera zibagirana mu muziki nyarwanda.

Uyu mugabo wakoraga umuziki we aririmba ku giti cye, mu ijwi ryiza rizira amakaraza, indirimbo z’urukundo n’izindi ziganjemo impanuro ku muryango nyarwanda, ubutumwa buciye mu ndimi nk’ikinyarwanda, igifaransa ndetse n’icyongereza Rodrigue Karemera yari umwe mu bahanzi bari bakomeye kandi banakunzwe na benshi hano mu Rwanda. Uyu nawe yahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Uwizeye John

Indirimbo Agasozi keza ka rusororo, ni imwe muzo bihe byatambutse ifite abakunzi batari bake namba. Yaririmbwe n’umugabo witwa Uwizeye John. Uyu muririmbyi waririmba ku giti cye nawe yahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Umuhanzi Sekimonyo Emmanuel, Gatete Sadi waririmbaga muri Orchetre abamararungu, Rugerinyange Eugene wari muri Orchestre Ingeli tutibagiwe na Bizimungu Dieudone waririmbaga ku giti cye Jenoside yakorewe abatutsi nabo ntiyabasize.

Murebwayire Mimir yari umwe mu bahanzikazi bakoraga umuziki wabo baririmba mu ma Orchestre. Murebwayire yari umuririmbyi muri Orchestre les Citadins, ijwi ryiza rye Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyatumye bikomeza kunogera abanyarwanda.

Uteretse kandi Murebwayire, umuhanzikazi Uwimbabazi Agnes nawe yahitanywe na Jenoside; uyu akaba yarakoraga umuziki aririmba ku giti cye by’umwihariko akaba umufasha wa Bizimungu Dieudonne twavuze haruguru nawe wari umuririmbyi, aba bazwi mu ndirimbo “Ngwino” bafatanyije.

Amakorari atandukanye ya Gikristu nayo yabuze abaririmbyi bayo bahanikaga amajwi meza bahimbaza Iyabaremye. Muri abo baririmbyi harimo nk’uwitwa Saulve Iyamuremye waririmbaga muri Chorale Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali ndetse n’uwitwa Kalisa Bernard, uyu yaririmbaga muri Chorale Ijuru.

Mu gihe twinjiye mu bihe abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakunzi ba muzika, imiryango aba bahanzi bakomokagamo ndetse n’ababakomokaho turabifuriza gukomera muri ibi bihe biba bitoroshye.

Gusa ariko ikizwi ni uko n’iyo umuhanzi yapfa imyaka igihumbi ikarenga, biragoye ko igihangano yasize cyasaza. Ubutumwa, impanuro, inama, gususurutsa byaranze aba bahanzi mu gihe bari bakiri ku isi bizakomeza kuba intwaro ikomeye kuri bo mu gukomeza kwibukwa na benshi.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links