ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku batinganyi bo mu Rwanda

by EDITORIAL 1 April. 2019 @rwandatoday 69K Views


01042019082503amwe_mu_mash5d91-ce31e.jpg
ADVERTISEMENT



Mu kiganiro kirekire umukuru w’Igihu Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique yasubije ibibazo byinshi by’iki kinyamakuru kugeza naho bamubajije uko igihugu ayoboye gifata abatinganyi bagereranyije n’Ibihugu by’ibituranyi bya Uganda na Tanzania.

Nubwo umubare
 ‘wabatinganyi baba mu Rwanda utazwi ariko barahari kandi nti batinya kwigaragaza kuko bafite amashyirahamwe abahuza kandi akorere ku mu garagaro n’ibikorwa byabo bikaba binigaragaza.

Aya mashyirahamwe ahora aharanira kwandikwa mu yindi miryango yemewe n’amategeko agaharanira n’uko abatinganyi mu Rwanda babandwa habona ni ukuvga bagashyingiranwa byemewe n’amategeko nkuko bikorwa ahandi.
ADVERTISEMENT

PerezidaKagame yavuze ko babaho kandi n’uburenganzira bwo bwubahirizwa ariko ko gukomeza kubaho uko bariho ntacyo bitwaye kuko ntawe bibangamiye knadi nabo batabangamiwe

“Abatinganyi barahari mu Rwanda kandi ntabwo ari icyaha umuryango w’abatinganyi urahari kandi ntawe ubafunga ntaw’ubahohotera kandi nta n’ubatuka cyangwa ngo abateshe agaciro si ikibazo kuri njye kandi ntan’ubwo ari ikibazo ku Banyarwnada.”


Perezida Kagame akomeza agira ati:
“ Ku rundi ruhande gushaka kubemeza mu mategeko ni ugushaka guteza ikibazo na rubanda yari ifite uburyo ibayeho, ifite indangagaciro zayo n’ibindi mu binyejana bishize. 

Abatinganyi bariho, turabizi ko bariho ntawe ukwiye kubangamira ubwisanzure bwabo kimwe nuko nabo badakwiye kubangamira ubwabandi reka dukomeze dutyo.”

Mu karere u rwanda ruherereyemo Igihugiu cy’Ubugande cyamaze kubaca burundu mu gihe muri Kenya bo bategerej umwanzuro w’urukiko uzasomwa muri Nzeri mu Gihe muri Tanzania naho bahigwa bukware bagahanishwa igihano kirimo n’urupfu.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryatowe mu ri 2003 ryongera kuvuggururwa muri 2015 ritegeka ko umugabo n’umugire aribo bashyingiranwa gusa.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links