ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Miss Josiane yasajije umusore uvuga ko azatanga ibye byose ariko bakabana

by OUR REPOTERS 21 March. 2019 @rwandatoday 23K Views


21032019232847josine-735x400.jpg
ADVERTISEMENT



Hashize iminsi havuzwe inkuru y’umusore wiyita ‘jdwanyu’ ku mbuga nkoranyambaga, wavugaga ko akunda Miss Popularity 2019, Mwiseneza Josiane ku buryo urukundo yamukunze rwamurwaje, agatakambira umunyamideli Mimi Mirage mu marira menshi ngo amuhuze n’uyu mwari bamenyane ni biba ngombwa binjire mu rukundo.

Mimi akibona ibyavuzwe n’uyu musore by’umwihariko muri videwo yacishije kuri shene ya youtube ye yitwa ‘Yambi Tv’, nawe yanditse kuri Instagram ye asaba abarimo The catvevo uzwiho gushyigikira Mwiseneza kumufasha kumenya uyu musore wafashwe na benshi nk’umusazi kubera imitoma ivanze n’amarira yamutuye atakamba.

Uyu musore utaramenyekana kugeza ubu, itangazamakuru  ryagerageje kubona nimero ye maze dutangira bamubaza amakuru mpamo ku rukundo yakunze Miss Mwiseneza.

Aganira n'itangazamakuru yagize ati: “ Sinzi impamvu nkunda Jojo…Kuko numva mukunda byasaze ku buryo mba numva ntanahuye na we byantera uburwayi. Ni muri urwo rwego nasabye Mimi kuduhuza kuko mufata nka marraine we.”
ADVERTISEMENT

Uyu musore utashatse gutangaza byinshi , yakomeje avuga ko atumva impamvu abantu bamufata nk’umusazi nyamara gukunda byizana.

Ati: “ Gukunda ni ibintu byizana mu muntu, sinzi impamvu bamfata nk’umusazi pe!Gusa nanone Jojo afite igikundiro kidasanzwe; ubanza akoresha amarozi…kuko sinjya ntuza, buriya bimwe mu byo mvuga cyagwa nandika ku mbugankoranyambaga mbikora amarira amanuka nkihangana. ”

Mu gushaka kumenya byinshi ku cyo yita ‘urukundo rugurumana’ afitiye Mwiseneza Josiane, uyu musore yavuze ko igihe cyo kubitangaza kitaragera, azabitangaza ndetse na we akigaragaza amaze guhura na Miss Mwiseneza akamubwira urwo yamukunze.

Amakuru ava kuri zimwe mu nshuti z’uyu musore twabashije kumenya avuga ko iby’urukundo rw’uyu musore kuri Miss Josiane bikomeye kuko ngo mu cyumba cye yamanitsemo amafoto y’uyu nyampinga.

Ikindi ngo uyu musore yarundukiye mu bijyanye n’urukundo kuko no ku mbuga ze (Instagram na Youtube) akunda kuganiriza abamukurikira iby’urukundo n’imitoma.

Uyu Mimi Mirage ni umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’Ububiligi wishimiye Mwiseneza Josiane ku butwari yagize agatinyuka akajya muri Miss Rwanda aturutse mu cyaro, kandi benshi barumvaga ko amarushanwa nk’ya y’ubwiza agibwamo n’abanyamujyi gusa.

Ibi byatumye amushyigikira mu buryo bukomeye, dore ko anaherutse kumuha amafaranga yo kugura imodoka azajya agendamo.

Uyu munyarwandakazi (Mimi) umaze imyaka 13 yibera mu Bubiligi, yakoze izina mu bijyanye n’imideli kuko amaze gukorana n’ibyamamare ku isi nk’umuhanzi w’umunyamerika Nelly,Jay-Z n’umugore we Beyonce, Flavour n’abandi benshi.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links