ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Jacques Tuyisenge yatangaje ko bagiye muri Cote D’Ivoire gukinira Ishema ry’igihugu ndetse nabo ubwabo bakagaragaza icyo bashoboye SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 21 March. 2019 @rwandatoday 7K Views


21032019101948j1.jpg
ADVERTISEMENT


Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Amavubi Jacques Tuyisenge avuga ko nubwo ntacyo bagiharanira mu gushakisha itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, ngo bagiye muri Cote D’Ivoire gukinira Ishema ry’igihugu ndetse nabo ubwabo bakagaragaza icyo bashoboye ndetse akomoza no ku ikipe ye ya Gor Mahia aho iri mu mikino nyafurika aho yavuze ko Rayon Sports ariyo yonyine yabatsindiye mu rugo.

Uyu rutahizamu wa Gor Mahia n’Amavubi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iumyitozo ya nyumabakoze mbere yo gufata urugendo bajya muri Cote d’Ivoire

Jacques Tuyisenge ngo yasanze umwuka ari mwiza ari naho ahera aha abanyarwanda icyizere cy’uko bazitwara neza.

Ati ” Groupe imeze neza. Nageze hano umusibo ejo nimugoroba. Nasanze harimo umwuka mwiza. Buri wese arashaka kwereka abanyarwanda ko akwiriye gukina mu ikipe y’igihugu. Ibyo byose buri wese afite nibyo tuzashyira hamwe kugira ngo twitware neza.

ADVERTISEMENT

Yunzemo ati ” Ni umukino twubashye cyane kuko uzaduhesha agaciro twebwe nk’abakinnyi gutsindira Cote d’Ivoire iwabo. Ikindi ku rutonde rwa FIFA Igihugu kirazamuka…hari ibintu byinshi tureba. Iyo ushaka kujya ku isoko ryagutse, imikino nk’iriya niyo uba ukwiriye kwitwaraho neza. Uko tugenda tuganira, uriya mukino tuzitwara neza.

Jacques Tuyisenge yanabajijwe ku mukino ikipe ye ya Gor Mahia yaboneyeho itike ya ¼ cya Total CAF Confederation Cup. Ni umukino Gor Mahia yatsinzemo Petro Atletico yo muri Angola 1-0 cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge bihesha itike ikipe ye yo kwerekeza muri 1/4.

Yavuze ko wari umukino ukomeye kuko bakinnye n’ikipe nayo yashakaga gutsinda kugira ngo ibone itike.

Ati ” Ku ruhande rwacu twari twiteguye kuko twari mu rugo. Kuva twatangira gukinira mu rugo, Rayon Sports niyo yaje irahadutsindira , ntayindi kipe iraza ngo ihadutsindire. Nicyo cyizere twari dufite. Ni umukino twari twiteguye. Kunganya twagombaga kuvamo. Ntabwo twabishakaga. Byasabaga ko dutsinda kugira ngo tubone itike.”

Ni umukino utari woroshye kuko twabonye amakarita 2 y’umutuku ariko twakomeje gushyiramo imbaraga kugeza dutahanye intsinzi. Abafana bagize ibyishimo byinshi cyane. Uretse n’abafana, natwe abakinnyi twarishimye cyane. Ni ahantu twashakaga kugera. Ubushize twatakaje amahirwe twari tuyafite. Navuyeyo abantu benshi bishimye cyane.


Ku bivugwa ko yaba agiye kujya muri AS Vita Club yo muri RDCongo nabyo Jacques Tuyisenge yagize icyo abivugaho.

Ati ” Kugeza ubu , iyo ntacyo baremeza, akenshi uba ufite ikipe yawe ukiri gutekerezaho. Turacyari mu marushanwa ya CAF, turacyari gushaka igikombe kugira ngo umwaka utaha tuzakine Champions League. Ndacyari gutekereza ku ikipe yanjye kugeza nibura Shampiyona irangiye kuko izarangira muri Gicurasi gusa amasezerano yanjye azaba atararangira , habura igihe gito. Nkeka ko icyo gihe aribwo ibintu byo kuvuga ngo nzajya mu ikipe runaka cyangwa nzaguma muri Gor Mahia aribwo bizamenyekana.

Ikipe y’igihugu, Amavubi irahaguruka mu Rwanda saa saba z’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019.

Ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2019 nibwo umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe. Umukino ubanza Cote d’Ivoire yari yatsindiye Amavubi kuri Stade ya Kigali 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Jonathan Kodjia na Max-Alain Gradel. U Rwanda rwatsindiwe na Meddie Kagere.

Guinea yamaze kubona itike, iyoboye itsinda H n’amanota 11, ikurikiwe na Cote d’Ivoire ifite amanota 8. Centrafrique bafite amanota atanu ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda ari u rwa nyuma n’amanota abiri

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links