ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kigali:Polisi yarashe undi mujura ahita ahasiga ubuzima SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 18 March. 2019 @rwandatoday 11K Views


18032019233934whatsapp_image_2019-03-19_at_6.32.25_am.jpg
ADVERTISEMENT


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Werurwe 2019, mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Musezero, umurenge wa Gisozi akarere ka Gasabo, Polisi yaharasiye umujura wafatiwe mu cyuho yatoboye inzu amaze no gusohora bimwe mu byo yibaga.


Gisozi: Polisi yarashe undi mujura ahita ahasiga ubuzima

Uyu warashwe witwaga Dusengimana Deo w’imyaka 31, akomoka mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Rangiro Akagali ka Murambi, Umudugudu wa Nyarwungo.

ADVERTISEMENT

Dusengimana na bagenzi be babiri ariko bo babashije gucika, bari bamaze gutobora inzu ya Nteziryayo Richard ukorera Banki Nkuru y’igihugu (BNR).

JPEG - 66.9 kb

Urwego rw’ubugenzacyaha narwo rwahise ruhagera

Umuhoza Mignone umufasha wa nyir’urugo, avuga ko kuva saa saba z’ijoro yari maso, ageze aho yumva abantu basimbukiye mu gipango, batangira gucukura inzu, nibwo yahise atabaza abashinzwe umutekano mu ibanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile yahamije  iby’iyi nkuru, avuga ko uyu Dusengimana yarashwe ubwo yashakaga kurwanya polisi akoresheje umuhoro yari asohokanye mu nzu barimo kwiba.

Yagize ati “Mu ma saha ya saa cyenda z’igitondo, nibwo twatabajwe tubwirwa ko hari umujura umaze kuraswa. Gusa n’ubwo ari umwe warashwe, ryari itsinda ry’abajura bagiye kwiba urugo ruri mu mudugudu wa Byimana mu Kagali ka Musezero mu murenge wa Gisozi ubwo nyir’urugo (umugabo) atari yaraye iwe kuko yari mu butumwa bw’akazi mu ntara.”

Yakomeje avuga ko umugore yumvise barimo kumucukuriraho inzu, agerageza gutabaza polisi akoresheje telefoni, ihageze bamwe bariruka uwari imbere mu nzu asohoka ashaka kuyirwanya.

Ati “Umudamu yumvise bari gucukura, akora igikorwa cy’ubutwari abimenyesha polisi mu ibanga arayiyobora neza, maze baraza bahageze abari basohotse hanze bahita biruka, uwari mu nzu asohokera mu mwobo bari bacukuye afite umuhoro ashaka gutema abari batabaye, bahita bamurasa agwa aho ngaho.”


Dusengimana yarashwe yari amaze gusohora akuma kagabanya ubukana bw’umuriro w’amashanyarazi (Honduleur) hamwe n’ibitabo bya bibiriya bine.

Dusengimana Deo yari asanzwe akora ibiraka by’ubwubatsi nk’umuyede ubundi agatunda umucanga wo kubaka.

Aha niho Deo yatoboye ariko afatirwa mu cyuho


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links