ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Minisitiri w’ Ubutabera Johnston Busingye avuga ko gukaza ibihano by’uwasambanije umwana ari ngombwa kuko bene ibi byaha biri mubihangayikishije igihugu.

by Nsengiyumva Edouard 18 March. 2019 @rwandatoday 8K Views


18032019100338ca53a51da2ee5dba915afe84d37cb7bc.jpg
ADVERTISEMENT


Mu bihano bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 27/09/2018, harimo ibyakajijwe mu buryo bukomeye  birimo  n’ ibyo guhana uwasambanyije umwana.
Minisitiri w’ Ubutabera Johnston Busingye  avuga ko  gukaza ibihano  by’uwasambanije umwana  ari ngombwa kuko  bene ibi byaha biri mubihangayikishije igihugu.
ADVERTISEMENT

Ingingo ya 133 y’ igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda  ivuga ko “umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.”Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.Naho iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, “igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.”
Iri tegeko rikomeza rivuga ko yo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.
Icyakora, iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Bamwe mu baturage baganiriye na Valuenews.info bavuga ko itegeko rikwiye no gukaza ibihano ku bantu bahishira abasambanya abana .Musonera wo mu murenge wa Rwezamenyo agira ati “ni byiza ko ibihano by’ abasambanya abana byakajijwe ariko ikibazo ni ukubabona .Kenshi usanga ababyeyi bahishira bene ibi byaha kuko usanga rimwe na rimwe bikunze gukorwa n’ abantu ba hafi mu muryango.” Musonera yongeraho ko Leta ikwiye no gukaza ibihano kuri bene aba bahishira ibyaha byo gusambanya abana kuko ari kimwe mu bizatuma iyi ngeso icika .

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links