ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyuma yo kwibasirwa n'ibiza bamwe mubaturage b'i Rusizi baracyari mugihirahiro SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 18 March. 2019 @rwandatoday 4K Views


18032019045945uru_ni_uruganda_rw_ikawa_rwaguye.jpg
ADVERTISEMENT


Imvura yateje Ibiza yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019, abo yagizeho ingaruka bakaba barimo kurira ayo kwarika, bibaza ku mibereho yabo mu minsi igiye gukurikira ibi biza.

Iyi mvura yari ivanze n’umuyaga mwinshi yagize ingaruka mu miryango itandukanye aho inzu zagusambutse, imyaka itwara n’amazi by’umwihariko abasaga 1o baranahakomerekera.

Abenshi mu baturage bajyanwe kwa muganga, ni abakozi b’uruganda ‘Ishema’ rw’ikawa, rubarizwa muri uyu Murenge wa Gikundamvura.

Umwe mu bagizweho ingaruka n’iyi mvura aganira na VOA ubwo yamusaganga ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura, yagize ati “Nari ndi muri depo umuyagaa uraza, twibwiraga ko ari imvura isanzwe, Depo yaje kuguruka, nta wamenye aho umuyaga waturutse umwe wagiye umukubita ku giti undi ukamujugunya nka hariya, ibiti biratugwira, tubona Depo yose iraguye”.
ADVERTISEMENT

Uretse abarwayi babiri bajyanwe ku bitaro bikuru bya Mibilizi, abaganga kuri iki kigo Nderabuzima bavuga ko abenshi mu baharwariye ari abagize ihungabana batewe n’ibyo biza.

Umuforomo kuri iki kigo nderabuzima, Murwanashyaka Jean Paul, yagize ati “Abenshi ni abagize ihungabana, Ubuzima butangiye kugaruka, batangiye kwibuka isi barimo, ariko hari abandi bagifite ibibazo, turimo kubafasha”.

Nkurunziza Augustin uyobora uru ruganda rw’ikawa, avuga ko ibi biza bibagizeho ingaruka ikomeye, yagize ati “Tubaye duhagaritse imirimo by’agateganyo, duhanze amaso assurance kuko twari dufite ubwishingizi”. Akomeza avuga ko ari igihombo kitoroshye, ariko ko bakegeranya imibare ngo bamenye agaciro k’ibyangiritse, ariko Toni 18 z’ikawa zatwawe n’umuyaga izindi zirangirika.

Imyaka yari ihinzi ku buso busaga hegitare 600 yangiritse, abaturage bakavuga ko bafite impungenge y’inzara ishobora kuzakurikira ibi biza. Uyu muturage ati “Byaba ibijumba, imyumbati, insina,… byose ibiza byarabijyanye, bamwe twari dufite imyeenda ya za Banki twiteze kuzishyura kuri uwo musaruro, uretse n’ibyo n’inzira ntituzi neza ko izatworohera”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko barimo kuvugana na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo barebe uko bagoboka aba baturage bagizweho ingaruka n’ibi biza. Ati “Ubu turimo kuvugana na Minisiteri y’ibiza kugira ngo dufatanye turebe icyo twafasha abaturage”.

Abantu 13 nibwo bajyanwe kwa muganga, babiri muri bo bahita boherezwa ku bitaro bikuru bya Mibilizi. Iyi mvura ikaba iguye hashize icyumweru kimwe mu karere ka Kirehe haguye indi mvura yakomerekeje abaturage bagera kuri Batandatu, inzu zigera kuri 900 zirasenyuka n’ibyumba by’amashuri bigera kuri 15.

Photo internet

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links