ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Menya byimbitse Mayonnaise yitwa AKO ikorwa na Sina Gerard Entreprise Urwibutso naho wayigurira byihuse

by FRATERNE MUDATINYA 18 March. 2019 @rwandatoday 8K Views


18032019021300img_20180727_163655.jpg
ADVERTISEMENT



Sina Gerard Entreprise Urwibutso ikorera kuri Nyirangama mu Karere ka Rulindo, iraza ku isonga mu guhora yivugurura aho ihanga ibintu bishya bigaragara ku isoko, twavuga nka Mayonnaise yitwa AKO yikoreye kandi ikaba ikorwa mu magi aboneka mu bworozi bw’inkoko z’iwacu. 

Bwana Sina Gerard, Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, afite ishyaka ryo guhora ahanga udushya uko umwaka utashye aho ubu afite Mayonnaise yitwa AKO nk’uko  yabitangarije ikinyamakuru Rwandatoday.rw ko ibiyikoze by’ibanze ari Amagi y’inkoko za hano iwacu.

Ikindi gitangaje gikorwa na Sina Gerard Entreprise Urwibutso, uretse products zisanzwe ku isoko nka :URWIBUTSO,AKERA, AKANDI, AGASHYA, AKARABO, AKACU, AKIWACU, AKABANGA, AKARUSHO, AKANOZO, AKO ; zikaba zikunzwe cyane hano mu gihugu no mu mahanga.

Mayonnaise "A K O " ni imwe muri product nshya yakozwe na Sina Gérard Entreprise Urwibutso.
Nk’uko Bwana Sina Gerard abitangaza kandi yavuze ko ikimushishikaje ari uguteza imbere umuhinzi n’umworozi, agahabwa agaciro ntibahore bavuga ngo dore wa muhinzi-mworozi w’umukene, akaba afasha abahinzi akabahugura, akabaha imbuto, byakwera bakagurirwa umusaruro na Entreprise, mu byerekeye ubworozi, abaturage borozwa inka yabyara bakamenya uko bagabana, imwe ikaba iya Entreprise indi ikaba iya nyiri ukuyorora, umuturage utiyumvishaga uko yatunga inka akaba abyungukiyemo, agahindura ubuzima, akabona ifumbire, agahinga akeza.

Sina Gerard Entreprise Urwibutso, yashinze ishuri rihera ku kiburamwaka kugeza ku yisumbuye, yorohereje ababyeyi abasonera kwishyura abana babo bageze mu yisumbuye, ikiburamwaka n’amashuri abanza basonewe mu gutanga minerivali.
ADVERTISEMENT

Nk’uko Bwana Sina Gerard, abitangaza, mu bikorwa bye ashyira ku isoko, ngo ntawe abangamira amwambura isoko rye, yihangira products ye y’umwihariko ntawe bahangana ku isoko.


Sina Gerard

Ikindi yihariye nuko kuri Made in Rwanda, ibyo akora ni ijana ku ijana nyarwanda, ibyo akora bikorwa n’Abanyarwanda bwite, inganda nyarwanda, amazina y’amanyarwanda byose uko byakabaye ni ibinyarwanda by’umwimerere.

Sina Gerard ati : “Made in Rwanda” nyibonamo, kandi ndacyakomeza umutwe wo guhanga n’imbaraga ndacyabifite, n’amazina aracyahari menshi cyane, kandi n’abakunda ibyo dukora barahari, uyu mwaka AKO “Mayonnaise, kandi byose birakenewe ku meza, ndifuza ko Abanyarwanda baza kunsura kuri Nyirangarama bakangisha inama tukaganira, nkabagira inama, tukajya inama, tugahuza, tukiyubakira igihugu, kandi ibyo byose dukora bitanga umusoro, kubera ko ubukungu bw’igihugu n’abaturage bacyo n’umutungo wabo”.

Mu bikorwa yimirije imbere, harimo ko yageza ubuvuzi ku baturage, bakavurwa neza bakagira ubuzima bwiza, Bwana Sina Gerard yatangaje ko nabyo agiye kubigeraho biri hafi. Avuga ko ikosa rikomeye ari ugucika intege mu buzima, abigereranya no gutwara imodoka wagera mu bunyerezi ntusubira inyuma iyo wavuye ahubwo, ushyiramo mujabuzi (intermédiaire), ukahava ugakomeza urugendo.

Akaba ashima Leta y’u Rwanda, itanga umutekano, ituzanira abashoramari, ishishikariza

Akomeza avuga ko abanyarwanda kwihesha agaciro, Umunyarwanda nyawe ufite indangagaciro n’ubumuntu, utarwaye amavunja, witeza imbere, Umunyarwanda utari ikibazo, ahubwo wishakamo ibisubizo.

Leta yacu ntacyo tuyiburana, byose dusanga Leta yacu nziza idutekerereza nk’abaturage bayo, idushishikariza kwagura inganda, tugatera imbere, no mu mahanga tugenda twagura amasoko, tugenda twubashywe, no muri Rwandair uko igenda yaguka, nayo uyisangamo Made in Rwanda. Ni Leta nziza itekerereza Umunyarwanda.


Mayonnaise yitwa AKO

Ukeneye ibindi bisobanuro wabariza kuri contacts zikurikira:
+250788305111
+250788382222
+250788305122
+250788300008
+250788380000

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 22 April, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links