ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ngoma: Polisi yakanguriye abagize CPCs n’irondo ry’umwuga kurushaho kurwanya ibyaha

by CHIEF EDITOR 16 March. 2019 @rwandatoday 1K Views


16032019002056csm_Iinkuru_ya_Ngoma_6aef56a0ea.jpg
ADVERTISEMENT



Bimaze kugaragara ko abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bafatanyije n’irondo ry’umwuga bagira uruhare runini mu gufatanya na Polisi gukumira no kurwanya ibyaha.

Ni muri urwo rwego ku itariki 13 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Ngoma umurenge wa Mutenderi yahuguye ba CPCs n’abagize irondo ry’umwuga 57 bakorera mu murenge wa Mutenderi.

Aya mahugurwa yatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba mu karere ka Ngoma, Assistant Inspector of Police (AIP) Clementine Mukamana.
ADVERTISEMENT

AIP Mukamana yababwiye ko bagomba kuzirikana inshingano zabo kandi bakazikora kinyamwuga, bakarangwa n’indangagaciro kandi bakagira imikoranire myiza n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

Yagize ati:" Mukwiye kuzirikana inshingano zanyu zo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye bikigaragara kugira ngo bibashe gukumirwa bitaraba kuko icyo gihe aribwo umutekano uzabasha kugerwaho uko bikwiye. “

Yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge kuko kenshi aribyo biza ku isonga mu gukurura ibindi byaha bitandukanye.

Ati:” Ngirango mubona ko ababinyoye aribo bateza umutekano muke, barwana bakanakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko nko gufata abana n’abagore ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, ubujura, intonganya mu ngo n’ibindi. Mwe kuko musobanukiwe ububi n’ingaruka zabyo, mufite inshingano zikomeye zo gukangurira abaturage kubyirinda no guha Polisi amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza."

Yabasabye kandi gukangurira abaturage bayobora kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane babakangurira kudahishira abatera abana b’abakobwa inda z’imburagihe kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

AIP Mukamana yasoje yibutsa abagize komite zo kwicungira umutekano ndetse n’abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Mutenderi kwitegura igikorwa cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994  ku nshuro ya 25, kwirinda  imvugo mbi zisesereza ziganisha ku ngengabitekerezo ya Genocide no gukangurira abaturage gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links