ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ikibazo cy'u Rwanda na Uganda cyahagurukiwe n'Urugaga rw’abanyamategeko mu karere (EALS)

by Nsengiyumva Edouard 13 March. 2019 @rwandatoday 8K Views


13032019090727Umupaka-wa-Cyanika-uhuza-u-Rwanda-na-Uganda-1.jpg
ADVERTISEMENT


Umuryango w’abanyamategeko b’Afurika y’Iburasirazuba (EALS – East African Law Society) watangiye urugendo rwo kunga ibihugu by’u Rwanda na Uganda bikomeje kutavugarumwe.

The EastAfrican yanditse ko urugaga rw’aba banyamategeko rwatangiye kugirana ibiganiro kuri iki kibazo, n’abadipolomate bakomeye, abakuriye imiryango ya sosiyete sivile ndetse n’abashoramari n’abacuruzi bafite ijambo muri aka karere.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Willy Rubeya, Perezida w’uru rugaga rw’abanyamategeko rivuga ko uburyo bashaka gukoramo ubwunzi bwabo ngo atari ngobwa ko bahuza imbona nkubone abakuru b’ibihugu byombi (Uganda n’u Rwanda).

Asobanura ko bashyizeho itsinda rigomba gukurikirana umunsi ku munsi iki kibazo, ndetse ngo rikaba ariryo rigomba kuzajya ritanga amakuru kuri rubanda aho ikibazo kigeza.
ADVERTISEMENT


Urugaga rw’aba banyametegeko rugizwe n’abanyamuryango barenga 17,000 rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

Rukora nk’indorerezi z’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Zimwe mu nshingano z’uru rugaga, ni uguteza imbere umugambi wo kwihuza kw’ibihugu muri aka karere binyuze mu gufungura imipaka ku bucuruzi ndetse no kubaka ubushobozi muby’amategeko, ubunyamwuga no bigo bya leta z’ibi bihugu bya EAC.

Akaba ari muri uru rwego ngo aba banyamategeko batishimiye na gato umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamo agatotsi muri iyi minsi.

Rubeya ukuriye urugaga rw’abanyamategeko bo muri aka karere yemeza ko babajwe cyane n’umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe ngo kuko ukomeje kubangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibi bihugu byombi.

Ni muri uru rwego ngo bashaka gutanga umusanzu wabo, kugirango umubano w’u Rwanda na Uganda wongere ugaruke mu murongo mwiza nkuko wahoze.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links