ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Burera:Kumva nabi igisobanuro cy'uburinganire ni kimwe mubisenya ingo muri iyi minsi SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 13 March. 2019 @rwandatoday 6K Views


13032019063421Capturbe.jpg
ADVERTISEMENT


Ni mugihe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  ari kimwe mu byashyizwemo ingufu mu Rwanda  haba mu nzego za Leta  ndetse  n’ imiryango itari iya Leta .Gusa haracyari abaturage bakibyumva ukundi  bamwe bakavuga ko ubwuzuzanye bwo bushoboka ariko uburinganire hagati y’ umugabo n’ umugore byo ngo biragoye kubyumvisha   bamwe mu bagabo .

Bamwe mu bagabo  bo mu karere ka Burera   bavuga ko ijambo uburinganire  ryaje guteza intugunda mu muryango kuko usanga hakiri abagore baryitwaza bakigira indakoreka .Umwe muri bo agira ati “Uburinganire ni kimwe mu bigiye gusenya ingo zacu muri iyi minsi .rwose abagore bacu baratunaniye ,baradutesha umutwe ntawe ukimenya akazi ke nk’ umugore kandi ntiwamukoraho kuko bahita bagushyiramo.Ubwo buringanire rero  ngirango ahari tugiye kujya tubahunga da !”
ADVERTISEMENT

Iyi myumvire y’ abagabo bamwe ituma hari n’ abagore batarumva agaciro k’ihame ry’uburinganire n’ ubwuzuzanye badashobora no guharanira uburenganzira bwabo nyamara politiki y’uburingangire n’ ubwuzuzanye yaraje izanye amahirwe angana hagati y’ abagabo n’ abagore .Umwe mu bagore bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu agira ati” hari aho  mu ngo bikigoranye ,abagore bagikubitwa ariko bagahitamo kuruca bakarumira  ngo batiha rubanda “

Hari n’ abagore bavuga ko nubwo bahawe amahirwe yo kuringanira n’ abagabo bakagira uburenganzira bahabwa n’ amategeko ngo usanga hari abagabo bamwe bahisemo kubaharira inshingano .Umwe muri bo ucuruza mu Mujyi wa Kigali  agira ati” abagabo bamwe  babifashe nk’agahimano kuko yumva yagutwara uko yishakiye.Urugero nk’ubu ukaba uri gushakisha agafaranga yarangiza inshingano zose z’ urugo akazikwegekaho, ukumva ugiye gusara.”yungamo ati”uzi kubana n’umugabo akaba nta  kintu na kimwe yinjiza mu rugo kandi akorera amafaranga?kuko utemeye ngo agupyinagaze agahitamo kuguhima .”

Umuhuzabikorwa w’ Inama y’ Igihugu y’ Abagore Madame Jackline  Kamanzi  avuga kokuba hari abantu bagifite imyumvire imeze itya bisobanura ko hakiri urugendo mu bukangurambaga .Agasaba abagabo  n’ abagore kumva ko politiki y’uburinganire n’ ubwuzuzanye itagamije gusuzugurana  no guhimana hagati y’ abagabo n’ abagore ahubwo ari uguha amahirwe abagore angana n’ay’abagabo hagamijwe  ko nabo bagir uruhare mu iterambere ry’ igihugu badahejwe.”uburinganire  n’ ubwuzuzanye bivuze ko umugore n’ umugabo bafite uburenganzira bungana kandi bose bakagira inshingano zo guteza imbere urugo rwabo .Ibi binajyana  no guha umwana w’ umukobwa  n’ umuhungu amahirwe angana .”

Jackline  Kamanzi akomeza avuga ko kuba abana b’ abakobwa cyangwa abagore bashyirirwaho gahunda zitandukanye zo kubateza imbere ngo bikomoka ku makuba amateka yaragiye abasigaza inyuma ugereranije na bsaza babo .Ati “niyo mpamvu hashyirwaho gahunda zitandukanye zo gushishikariza abagore kwitinyuka no gukora imirimo inyuranye ku bana b’abakobwa  ndetse n’ abagore .”Ashishikariza abagabo kugira uruhare mu gushyigikira abagore muri uru rugendo rw’iterambere aho kumva ko ari umwanya wo guhangana hagati yabo n’ abagore babo.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links