ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abadepite bo mubwongereza bongeye gutora Oya ku mushinga wo kwikura muri EU SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 13 March. 2019 @rwandatoday 1K Views


13032019060909EU.jpg
ADVERTISEMENT


Ku wa Kabiri taliki ya 12 Werurwe 2019, inteko nshinga mategeko yo mu gihugu cy’u Bwongereza yongeye gutora Oya ku mushinga wo kwikura mu muryango w’ibihugu by’u Burayi, aba badepite bongeye gutera utwatsi ikifuzo cya bamwe bayobowe na Theresa May.

Mu gihugu cy’u Bwongereza  hamaze iminsi havugwa kutumvikana kwa bamwe mu nyungu ndetse n’igihombo igihugu cyabo gishobora guhura nacyo mu gihe cyaba kikuye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ibi byaje gutuma inteko nshingamategeko ifata iya mbere mu gutorera uyu mushinga gusa na none amajwi mesnhi akomeje kuba  Oya.

Guverinoma y’ u Bwongeleza ivuga ko iteganya kuzashyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu muryango w’ubumwe bw’uburayi byinjira mu Bwongeleza bitewe n’ingano yabyo, ikindi kandi ngo bagomba kuzashyiraho uburyo bwo kubaka umupaka hagati yabo na Ireland ya Ruguru.
ADVERTISEMENT

Ibi kandi bikaba bivuze ko ibicuruzwa byose byavaga mu bindi bihugu byo muri EU byinjiraga muri iki gihugu bitazacibwa imisoro ihambaye mu gihe ntayandi masezerano yaba yemejwe mu mwanzuro uzafatwa wo kwikura muri uyu muryango.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko biramutse bikozwe gutya, ngo byaba ari inkuru nziza ku muryango w’ubumwe bw’u burayi nk’uko byemezwa n’abayobozi bakuru muri uyu muryango.

Uyu mugambi w’u Bwongereza wo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’u burayi byitezwe ko uzateza ihungabana rikomeye ku gaciro k’ifaranga rya Euro ku isoko ry’ivunjisha nk’uko bitangazwa n’abasesenguzi barebera hafi ibiri kuba kuri uyu mugabane.
Ibi kandi ngo bishobora kuzagira ingaruka nyinshi cyane cyane mu bihugu byahabwaga inkunga ndetse n’imfashanyo ziva cyane cyane muri ibi bihugu bibarizwa mu mu ryango wa Euro, ibihugu bishobora kuzagira ibibazo n’ibihugu by’Afurika cyane cyane byafashwaga.

Umwanzuro w’iki gihugu cy’u Bwongereza wo kwikura cyangwa kuguma mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u burayi biteganyijwe ko uzatangazwa ku wa 29 Werurwe 2019.

Ubwo baherukaga gutorera uyu mushinga byari muri Gashyantare uyu mwaka, aho nabwo abenshi batoye Oya, kuri uyu mugambi wo kwikura mu muryango wa EU.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links