ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Icyegeranyo gishinja Michael Jackson gufata abana ku ngufu cyamaganiwe kure n'abo mu muryango we SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 12 March. 2019 @rwandatoday 3K Views


12032019084842p01bqlx8.jpg
ADVERTISEMENT


Umuhanzi utakibarizwa kuri iy’Isi y’abazima, Michael Jackson, akomeje gukorerwaho ibyegeranyo bitandukanye bivuga ko yaba yarafashe abana ku ngufu ndetse akanabahohotera. Umuryango we ukabyamagana wivuye inyuma.

Umuryango wa Michael Jackson wasabye abantu kudakurikira icyegeranyo cyiswe “Leaving Neverland”  cyamukozweho  ku bijyanye no gufata abana ku ngufu bakiri bato ndetse akabikora nkana byongeyeho akabikora ku bana benshi batandukanye.
ADVERTISEMENT

Mu minsi yashize nibwo umubyeyi wa Michael Jackson yavuze ko ibyo bari gukora binyuranye n’amategeko, ndetse ko bishobora kumugiraho n’ingaruka kuzabukuru rye ku bijyanye no guhungabana, Jeannette Jackson , mushiki wa Jakson we ntakintu yari yatangaza, ko agize icyo avuga byamwicira imirimo ye y’ubuhanzi asanzwe akora.

Jeannette Jackson yagize ati “Nta kintu nifuza gutangaza ku ishyirwa hanze ry’iki kiganiro ariko nta n’ubwo nshaka kubivugaho, nanze kwivanga mu bitandeba kandi nabihariye ubutabera kugira ngo bubikurikirane icyo nshyize imbere n’umuziki wanjye no gukora cyane.”

Gusa na none, Jeannette avuga ko nawe yibaza nk’ibyo abandi bibaza niba koko umuvandimwe we yarabikoraga.

Inkuru dukesha Radionz, umubyeyi w’uyu nyakwigendera aherutse gutangaza ko nta muntu ukwiye guha agaciro ibyo abari gukora iki cyegeranyo ku muhungu we, ahubwo ko Polisi yagakwiye gukurikirana ikabafatira ibyemezo.’

Iki cyegeranyo cyakorewe Michael Jackson bise “Leaving Neverland” kiri guca kuri televiziyo yo mu gihugu cy’u Bwongereza yitwa channel 4, giheruka gucaho ku wa gatatu ndetse no ku wa kane w’icyumweru gishize.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links