ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Neg G the General yajyanwe Iwawa SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 12 March. 2019 @rwandatoday 8K Views


12032019075240neg-g-the-general.jpg
ADVERTISEMENT


Umuraperi Ngenzi Serge wamamaye cyane muri muzika nka Neg G The General amaze ukwezi ajyanywe kugororerwa Iwawa nyuma yo gufatirwa ku Kimisagara azira ibiyobyabwenge.

Neg G yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Parlez’, ‘Ipikipiki’, ‘Internat’, ‘Inshinwa’, ‘Icyayi Gishyushye’, ‘Agaca’ n’izindi nyinshi. Kuri ubu akaba ari mu basaga 300 baherutse kujyanwa kugororerwa ku kirwa cya Iwawa.

Uyu muraperi ari mubakunze kuvugwaho kenshi gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi na mugo ari nabyo byabaye intandaro yo kurangira kw’umuziki we.
ADVERTISEMENT

Yagiye atabwa muri yombi inshuto nyinshi biturutse ku ikoreshwa ryabyo, ubundi
akajyanwa ahazwi nko kwa Kabuga akongera akarekurwa nyamara ntabiveho.

Mu buhamya Neg G yahaye abanyamakuru basuye iki kirwa, yavuze ko hamaze ukwezi aka yarafatiwe iwabo ku Kimisagara abanza kujyanwa i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga nyuma abona kujyanwa Iwawa.

Yashimangiye ko yanywaga urumogi n’ikiyobyabwenge kizwi nka ’Mugo’ ndetse ngo iyo abaze asanga ashobora kuba yaratakarijemo amafaranga arenga miliyoni 15 Frw bitewe n’uburyo bihenda.

Uyu muraperi yajyanwe Iwawa ahasanga abandi barimo umuraperi mugenzi we Fireman uhamaze igihe ndetse unageze kure amasomo y’imyuga bahigishirizwa.


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links