ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Hagiye kubakwa ibigo 2 by’amashuri ku nkunga y’Ubuyapani

by RWANDATODAY 12 March. 2019 @rwandatoday 431 Views


12032019060522amb_takayuki_miyashita_ahererekanya_ayo_masezerano_na_mme_kabasinga.jpg
ADVERTISEMENT



Ibigo byahawe iyo nkunga ni Collège de Bethel (APARUDE) ryo mu Ruhango na Samaritan International School ryo mu karere ka Nyagatare akazabifasha kongera inyubako zinyuranye byari bikeneye.

Ikigo cya Collège de Bethel cyigisha imyuga, cyahawe asaga miliyoni 74 Frw ngo akazagifasha kubaka inzu y’uburyamo bw’abakobwa bagera kuri 600 biga muri icyo kigo kuko ngo ntaho bari bafite hahagije, na ho ikigo kindi gihabwa asaga miliyoni 61Frw kizubakisha ibyumba by’amashuri bitatu, icyo kwigishirizamo ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Collège Bethel wasinye ku masezerano y’iyo nkunga, Jean Marie Nkurunziza, yavuze ko yari ikenewe kuko abakobwa batagiraga aho barara bose.

Ati “Dufite abanyeshuri barenga 1200 barimo abakobwa 600, ariko abakobwa bose ntitwabashaga kubacumbikira ku buryo hari abo twakodesherezaga hanze.

Iyi nkunga rero ije gukemura icyo kibazo bikazanatuma twongera umubare w’abakobwa biga imyuga nk’uko na Leta ibishyigikiye”.
ADVERTISEMENT

Uretse inyubako, iyo nkunga izanadufasha kugura ibitanda 200 byo kuyishyiramo ndetse n’ibindi bikoresho by’abashinzwe abakobwa, iyo mirimo yose ngo ikazaba yarangiye mu mezi atandatu.

Umuyobozi w’ishuri rya Samaritan International School riherereye mu murenge wa Karangazi, Kabasinga Fatier, avuga ko yishimiye iyo nkunga kuko ibyumba by’amashuri byari bikenewe.



Amb Miyashita yavuze ko umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani ari mwiza kandi ko uzakomeza gutera imbere

Ati “Twari dufite ibyumba bitandatu byonyine kandi tugomba kugira icyenda kugira ngo abana bige kuva mu kiburamwaka. Ikindi nta cyumba cy’ikoranabuhanga twari dufite kandi abana baba bagomba kuryiga nk’uko biri muri gahunda ya Leta, turashimira cyane Ubuyapani kuko busanzwe budufasha”.

Kigalitoday dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko iyi izafasha iryo shuri kubaka inzu mberabyombi (salle polyvalente), ubwiherero ndetse no kugura ibigega byo kubika amazi bibiri.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita wasinyanye amasezerano y’iyo nkunga n’abayihawe, yavuze ko igihugu cye gikorana neza n’u Rwanda kandi ko iyo mikoranire izakomeza.

Ati “Dushyigikira u Rwanda mu mishinga rwihitiyemo, ntabwo dutegeka ibyo duteramo inkunga, ubwo ni bwo buryo dukorana n’u Rwanda kandi tuzabikomeza, igikuru ni uko bigirira akamaro abaturage. Nishimiye iyo mikoranire kandi nizeye ko abaturage bafata neza ibyo bagezwaho”.

Mu myaka 21 ishize, Ubuyapani bwateye inkunga imishinga 95 mu rwego rw’uburezi, amazi, isuku n’isukura ndetse no mu buhinzi.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links