ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umupolisi w’umunyarwandakazi uri mu butumwa bw’amahoro yashimiwe na LONI

by CHIEF EDITOR 12 March. 2019 @rwandatoday 2K Views


12032019055715ruyenzi-2jpg2416-e7c6d-800x445.jpg
ADVERTISEMENT



Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamamahanga w’Umugore ku wa 8 Werurwe 2019, Umuryango w’Abibumbye washimiye Umupolisi w’Umunyarwandakazi, ACP Teddy Ruyenzi, ku ruhare rwe rw’indashyikirwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

ACP Teddy Ruyenzi ayoboye itsinda ry’abapolisi 160 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

UN ibinyujije kuri Twitter yavuze ko “Abapolisikazi nka Teddy Ruyenzi uturuka mu Rwanda […] bagira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro by’umwihariko mu baturage aho biba ari ngombwa ko abagore bonyine aribo bemerewe kwegera abagore bagenzi babo.”
ADVERTISEMENT

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, ACP Ruyenzi, yavuze ko itsinda ayobowe rigizwe n’abagore 50% n’abagabo 50%.

Yavuze kandi ko u Rwanda ari rwo rufite umubare munini w’abagore bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Yakomeje agira ati “Gukora akazi kacu kinyamwuga turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gucunga umutekano n’ibindi byinshi bituma tuba indashyikirwa ku bandi bari mu butumwa bw’amahoro”.

ACP Teddy yashishikarije abagore kujya muri Polisi y’Igihugu.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa tariki 8 Werurwe buri mwaka, uw’uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatane Urunana, twubake Umuryango utekanye.’

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links