ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uganda: Bamwe mu badepite bashyizwe mu kato bazira gushyigikira u Rwanda

by EDITORIAL 12 March. 2019 @rwandatoday 3K Views


12032019055051UG-1.jpg
ADVERTISEMENT



Mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza muri iyi minsi, bamwe mu badepite bayo bagaragaje ko ariyo nyirabayazana w’ukuzamba kwawo, bibaviramo guhezwa mu bandi, bashinjwa gushyigikira u Rwanda.

Ni abadepite batandatu bagaragaje ko u Uganda ariyo nyirabayazana, bityo bakaba bahejwe mu mwiherero w’Inteko Ishinga Amategeko w’iminsi umunani uri kubera mu Karere ka Kyankwanzi.

Abo badepite ni ubitwa: Barnabas Tinkasimire, Theodore Sekikubo, John Baptist Nambeshe, Gaffa Mbwatekamwa, Patrick Oshabe na Monica Amoding. Ikinyamakuru Dailymonitor kigatangaza ko bashyizwe mu kato.
ADVERTISEMENT

Gitangaza ko aba badepite babarizwaga mu ishyaka NRM rya Perezida Museveni, ari naryo riri ku butegetsi, kubera uku kugira icyo bashinja Uganda ntibemerewe gukandagiza ikirenge aho umwiherero w’iminsi umunani urimo kubera ngo kuko bagaragaje ko bari ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abadepite baturuka mu ishyaka NRM, Margaret Muhanga yagize ati “Ati “ Dufite abantu buri gihe batemeranya na buri kimwe NRM ishyize ku meza ngo kiganirweho. Bifatanya na opozisiyo, bayitera inkunga”.

Yakomeje avuga uburyo bashyigikiye u Rwanda, Ati “ Narababonye bashyigikiye u Rwanda ngo rurwanye Uganda. Bajya bambara udutambara ku mutwe twerekana ko badashyigikiye NRM.”

Imyaka ibiri ishize umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho bamwe mu banyarwanda bajya muri iki gihugu bagafatwa, bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo mu buryo butandukanye. Bamwe bafatirwayo bashinjwa kwitwa intasi z’u Rwanda.

Ibi bikorwa bibi abanyarwanda batahuka bavuga ko bakorewe Leta ya Uganda yagiye ibihakana, bityo ubu Leta y’u Rwanda ikaba yaragiriye inama Abanyarwanda bakoreraga ingendo muri iki gihugu kuba bazihagaritse.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links