ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Agace ka Gansu mu Bushinwa niko kihariye ibyiza bitatse icyo gihugu ariko ninako gace gakennye cyane SOMA INKURU HANO-AMAFOTO

by Nsengiyumva Edouard 11 March. 2019 @rwandatoday 9K Views


11032019073153gansu-220-3.jpg
ADVERTISEMENT


Mu nama ngishwanama ya 13 y’ishyaka  riri ku butegetsi mu Bushinwa, Perezida  Xi Jinping aganira n’abadepite bahagarariye intara ya Gansu, tariki ya 7 Werurwe. Iyi Itara ifite ibyiza byinshi bitatse Ubushinwa, yihariye abasaga miliyoni bose muri miliyoni 16 zikiri mu bukene.

Xi Jinping agaruka ku rugamba rwo kurwanya ubukene, rusigaje imyaka ibiri gusa rugasozwa; mu gihe Abashinwa bakiri munsi y’umurongo w’ubukene bagera kuri miliyoni 16, Gansu yonyine ikaba ifitemo abarenga miliyoni imwe.

Perezida w’u Bushinwa, Ji Ping w’imyaka 65 y’amavuko

ADVERTISEMENT

Gansu ni Intara iri mu Majyaruguru yo hagati mu Bushinwa, ituwe n’abaturage basaga miliyoni 25 (mu mwaka wa 2010 bari miliyoni 25,58).  Umurwa mukuru wayo ni Lanzhou, izwiho ibyiza byinshi bitatse Ubushinwa, uhereye ku kayaga k’uruhehemure n’ibisiza biyitatse. Ibarizwamo ubuvumo bwa Mogao, imihora ya Yang na Yumen, ingoro za Mati na Dafo; ndetse n’urukuta rwa Maryse n’umucanga wa Dunhuang.

Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, Umunyamakuru mu ishami ry’igifaransa kuri Televiziyo CGTN, ingingo nk’iyi yagarutsweho tariki ya 7 Werurwe, ubwo Jinping yaganiraga n’abadepite bahagarariye intara ya Gansu. Nta yindi mpamvu kandi, ni uko iyi ntara yihariye abasaga miliyoni bose muri ziriya 16 zikiri mu bukene.

Umunyamakuru mu ishami ry’Igifaransa
   kuri Televiziyo CGTN, Wang Botao
Ibyiza bitatse iyi ntara ya Gansu, ntibiyibuza kuba iya nyuma mu bukene bukabije, ari nayo mpamvu iyi ngingo yo kurwanya ubukene itari kubura ku murongo w’ibyigwa hagati ya Jinping n’abadepite bahagarariye intara ya Gansu.

N’ubwo u Bushinwa bumaze kuvana mu bukene bukabije abaturage basaga miliyoni 700 mu gihe cy’imyaka 40, abandi bagera kuri miliyoni 16 baracyatunzwe n’idolari rimwe ku munsi. Amayuwani 3.200 ku mwaka (idolari rimwe n’ibice bitatu ku munsi).

Amasooko n’imisozi, bimwe mu bitatse Intara ya Gansu

Abo bashinwa bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, bagomba kuba babuvuyemo bitarenze umwaka wa 2020, ni ukuvuga mu mezi 20 ari imbere.

Guhimba imibare y’abakene ni akaga

Ubushinwa na perezida Jinping bihaye intego y’uko bitarenze 2020 abashinwa bose bagomba kuba bavuye munsi y’umurongo w’ubukene, ariko ntibivuga ko ari umwanya wo guhimbahimba imibare cyangwa kubeshyera bakene ko bakize.

Yihanangiriza  abakozi bashinzwe ibarurishamibare, agira ati, “ hakenewe imibare idatekinitse, ivuga  ukuri ku bakene, yizewe, kandi myiza”.

          Perezida Xi Jinping mu nama n’Abadepite

Kurwanya ubukene bukabije ni intego ya Jinping y’ibihe byose, kuva mu ntara yayoboye zinyuranye. Uyu mugambi we uko wakabaye wose ugaragara mu gitabo yanditse cyitwa “sortir de la pauvrete”- kuva mu bukene.

Ni inzira ndende kandi itoroshye, isaba ubufatanye kuva ku ntangiriro kugera ku iherezo. Ni umutwaro kandi uremereye ku bayobozi b’inzego z’ibanze, harimo n’ab’intara ya Gansu.

Bisaba ubufatanye bwa buri wese, kuva kuri Jinping ubwe, abarwanashyaka pa PCC basaga miliyoni zisaga 80, ndetse n’abashinwa bose muri rusange.

Umurongo w’ubukene mu Bushinwa, ni amayuwani 3.200 ku mwaka. Ni ukuvuga idolalri 1,3 ku munsi. Kuva 1978, abashinwa miliyoni 700 bavanywe mu bukene, hasigaye miliyoni 16 harimo imwe irenga mu ntara ya Gansu.


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links