ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Naramukunze mwimariramo ariko ampisha byinshi maze kubimenya aranyanga nkore iki?

by Nsengiyumva Edouard 10 March. 2019 @rwandatoday 35K Views


10032019113339nnn.jpg
ADVERTISEMENT


Mbanje kubasuhuza bavandimwe , nakunze gusoma inama n'ibitekerezo binyuzwa hano nsanga byubaka. None nanjye nkaba nifuje kubagisha inama.
Mfite ibibazo 2 nshaka ko mumpaho inama n'ibitekerezo:
Icya mbere nakundanye n'umugabo ansanze mu bwigunge ankuruza ineza n'urukundo birangira mwimariyemo. Yahoraga anyingingira kumwifungurira nkamubwira byose gusa njye nkanga. Ariko uko tumenyerana ngenda nirekura nagira icyo mubwira akanshimira pe, ngo kuko byamugaragarizaga ko koko mwizera.
Naramukundaga cyane, yewe natekerezaga ko ariwe tuzabana cyane ko ari ko yambwiraga. Ariko naje gutunguwa no kumenyako ari mu rukundo n'undi , kandi nta narimwe twigeze tugira icyo dupfa, naramwubahaga kandi na we nkabona anyubashye kandi ankunze cyane.
Gusa sinzi niba ari ibya ya maso akunda atabona neza, ariko nabonaga ari rwo pe.
ADVERTISEMENT

Amaze kubona ko namenye ibye yahise yerura anyicaho burundu nta cyo ambwiye ndumirwa. Gusa ubu narabyakiriye nibereye no mu rundi rukundo.
Gusa na nubu ndibaza: Ese ni ikosa gukunda no kwizera umugabo cyane, ukabimwereka ?Ese koko byaba bituma aguca amazi? Ese ni bibi kubwira umugabo uzi ko mukundana ibyawe byose kandi ari we ubigusaba nkikimenyetso cyo kumwizera? Impanvu nibaza ibi ni uko ntashaka ko ibyambayeho byakongera ntazi impamvu.
Icya kabiri : Njye nubwo yagiye ntazi impanvu, nanagerageza kumusaba umwanya ngo tuganire akawunyima, ndetse nkatangira kwibaza niba yarankundaga cyangwa byari agahararo. Ariko muri ako gahararo ke cyangwa urukundo, hari ikintu kimwe yankoreye nubu nibuka nkababazwa no kuba narabuze uko namubwira ko byangiriye akamaro ngo mbimushimire.
Twahuye ndi umushomeri, anyitaho mubushobozi bwe , kuba yaranyizezaga urukundo byari bimpagije na we yarabizi. By'umwihariko rero yankoreye ikintu cyatumye mbona akazi uyu munsi mfite.
None ndibaza kumushimira nirengagije ayo mateka yacu, kuko iyo umwaka urangiye nkunda gukora urutonde rw'abantu bangiriye akamaro gakomeye mu buzima bwanjye, nkabandikira byibuze na ka message nkabashimira ariko uyu mu ex wanjye nabuze aho muhera kandi uyu munsi aho ndi yabigizemo uruhare. Munyunve neza si uko nkimukunda cyangwa nkimushaka ahubwo ni uko nkunda kuzirikana uwangiriye neza kabone niyo waba warakoze n'ibibi nkuramo icyiza nkakigushimira. Kandi uyu yagiye atabonye resultat y'ibyo yankoreye.
None mungire inama , ese mwihorere burundu kandi ndi gushimira abandi? Munyunve neza, igikuru ni Imana nshima yabakoresheje bose, ariko iyo nicaye cyangwa nkaganira n'inshuti izi aho uyu mu ex yansanze , yo imbwira ki nibura nazanamwandikira msg.

Ikibazo rero ntinya ko yagira ngo ndacyamushaka. Kandi nabiganiriyeho na cheri wanjye na we aranbwira ngo niyo umuntu yakugirira nabi jya ushaka icyiza byibuze kimwe wamushimira.
icyo nshaka gukora ni umutima wa kimuntu wo kuzirikana ineza bisanzwe , ariko nk'abantu mumbwire uko mubyunva niba nta kibazo cyangwa namwihorera. Ubu hashize amezi 7 dutandukanye, ariko icyo kintu yankoreye gitangiye kungirira umumaro mu kwezi gushize.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links