ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uwafashije Trump kugera ku butegetsi yakatiwe gufungwa

by RWANDATODAY 8 March. 2019 @rwandatoday 9K Views


08032019013955paul_manafor7d43-ccdc2-800x445.jpg
ADVERTISEMENT



Paul Manafort wahoze ashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump, yakatiwe igifungo cy’amezi 47 azira gukwepa imisoro no kubona amafaranga binyuranyije n’amategeko.

Umwaka ushize nibwo urukiko rwamuhamije kunyereza imisoro ku mafaranga yinjizwaga na sosiyete ye ishinzwe ubujyanama mu bya politiki muri Ukraine.

Afite urundi rubanza ruzasomwa mu cyumweru gitaha ashinjwamo ubukangurambaga bunyuranyije n’amategeko yakoze ubwo yamamazaga Trump mu 2016.

Ibirego Manafort ashinjwa byavuye mu iperereza riri gukorwa rigamije kugaragagaza niba hari uruhare u Burusiya bufite mu ntsinzi Trump yabonye mu matora ya Perezida mu 2016.
ADVERTISEMENT

Urukiko rwo muri Virginia rwanategetse ko Manafort atanga indishyi ya miliyoni 24 z’amadolari ndetse n’amande y’ibihumbi 50 by’amadolari.

Manafort w’imyaka 69 yabwiye umucamanza ko imyaka ibiri ishize yamubereye mibi cyane, bikaba byarashyize ubuzima n’ubukungu bye mu makuba.

Yasabe umucamanaza kugira impuhwe ariko umucamanza avuga ko ahubwo atangajwe no kuba uregwa aticuza ibyaha yakoze.

Manafort yinjiye mu rukiko yambaye igisarubeti cy’icyatsi yicaye ku kagare k’abarwayi.

Abanyamategeko be bavuze ko afite ikibazo cy’ibirenge bye bidashoboye guhagarara byatewe no gufungwa nkuko BBC yabitangaje.

Yatawe muri yombi mu Ukwakira 2017 ashinjwa ibyaha birimo guhisha miliyoni 55 z’amadolari kuri konti zitazwi mu gihugu cya Cyprus, yishyuwe nk’umujyanama mu bya politiki muri Ukraine.

Uyu mugabo yamaze amezi atatu ashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump mbere yo kwegura muri Kamena 2016 ubwo byari bimaze kumenyekana ko yagize uruhare mu bibazo bya Ukraine n’u Burusiya mu 2014.

Ni we muntu wa mbere watawe muri yombi mu iperereza riri gukorwa ku buryo Trump yageze ku butegetsi.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links