ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Diego Simeone yaciwe amande ya miliyoni 17 RWF nyuma yo kwishimira igitego ari kuzunguza igitsina cye 

by FRATERNE MUDATINYA 8 March. 2019 @rwandatoday 12K Views


08032019005738simo-1.jpg
ADVERTISEMENT



Umutoza wa Atletico Madrid,Diego Pablo Simeone yaciwe akayabo k’ibihumbi 17 by’amapawundi angana na miliyoni 17 RWF azira kwishimira igitego cya kabiri batsinze Juventus mu mikino ya UEFA Champions League uyu mwaka,afashe ku gitsina cye ari kukizunguza.

Mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League y’uyu mwaka,Atletico yatsinze Juventus ibitego 2-0,bituma umutoza wayo Simeone yishimira igitego cya kabiri azunguza igitsina cye imbere y’abafana.

UEFA ikimara kubona aya mashusho ya Simeone ari kuzunguza igitsina cye kuri uyu mukino wabaye kuwa 20 Gashyantare 2019,yamushinje imyitwarire mibi ihita imuhanisha kumuca akayabo k’ibihumbi 20,000 by’ama euro (£17,000).
ADVERTISEMENT

Aya mafaranga yaciwe ni nko gufata ikiyiko kimwe cy’amazi mu Nyanja kuko uyu munya Argentina ahembwa akayabo ka miliyoni 20 z’amapawundi ku mwaka.

Simeone yasabye imbabazi nyuma yo kunengwa kubera iki gikorwa kigayitse cyo gufata igitsina cye akakizunguza nyuma yo gutsinda Juventus.

Yagize ati ‘Nabikoze ndi umukinnyi dukina na Lazio,mu rwego rwo kwereka abafana ko dufite imbaraga.Ntabwo nari ngamije gusuzugura ikiep duhanganye kuko nabikoreye imbere y’abafana banjye.

Ntabwo nari nkwiriye kubikora kubera ko ni ikimenyetso kibi ariko kubera ko wari umukino ukomeye,twari twahanganye, nisanze nabikoze.”


Simeone watsinze Juventus yishima azunguza igitsina,yahanwe

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links