ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gutotezwa n'imiryango yabo ni ikibazo kibangamiye abana babyariye iwabo SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 7 March. 2019 @rwandatoday 6K Views


07032019221403arton84.jpg
ADVERTISEMENT


Mu karere ka Rusizi by’ umwihariko mu murenge wa Bugarama , abana b’ abakobwa batewe inda bavuga ko batotezwa n’ imiryango yabo kugeza naho yanga kubairihira ubwisungane mu kwivuza  kimwe n’ abana babyaye.

Bamwe mu bana batewe inda bakiri bato (photo archives )

Kakuze Louise umubyeyi w’imyaka 50, ni umuturage wo mu murenge wa Bugarama avuga ko benshi muri abo bana  babyariye iwabo  babayeho mu buzima bubi.Agira ati  « Byonyine ntibashobora guhita  basubukura amashuli, kubera ko bajya mu mirimo yo gushakisha ubuzima ,ubundi isanzwe ikorwa n’abantu bakuru,usanga tubyiganira nabo mu kibaya cya Bugarama mu mirimo y’ubuhinzi bw’umuceli n’ubw’inyanya.

ADVERTISEMENT

Uretse kuba batereranwa n’ imiryango yabo ngo hari n’ abajujubywa n’imiryango kugeza bataye iwabo bakajya kuba mu yindi miryango, Hitayezu Francois wo mu murenge wa Bugarama agira ati « hari  bamwe mu babyeyi batabasha kwakira  ko umwana wabo yatewe inda, bakavuga ko ari uburaya, ko basebeje imiryango  bityo ko bagomba kubavira mu rugo bakajya ku bazibateye » Akomeza avuga ko hari igihe ku bw’ amahirwe  umwana atajya kure, ahubwo bene wabo nka ba nyirasenge bagatabara bakamutwara cyangwa se indi ncuti ya hafi  nk ‘umuturanyi bakamwitaho kugeza ababyeyi bacururutse.

 

Aba bana ngo usibye kwirukanwa, kudasubizwa mu ishuli, bakorerwa n’irindi hohoterwa aho ngo imiryango yanga kubishyurira ubwisungane mu kwivuza bo n’abo babyaye.

 

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Bugarama, Ephrem HAKIZIMANA  avuga ko hari ingamba zafashwe zirimo  gusanga abana  mu miryango bakaganira n’ababyeyi babo bakabibutsa ko batagomba kubangamira uburenganzira ubwo aribwo bwose bwa bene abo bana ndetse n’ubwa abo babyaye.


Uyu muyobozi  kandi avuga ko  bashyizeho amashyirahamwe ahuriweho n’abo bana mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no kugira ngo bajye bamenya amakuru yabo hakiri kare. Ati  «  Ubu by’umwihariko twashyizeho ishyirahamwe ry’abo, ngo byibuze tubashe gukurikirana ubuzima bwa buri umwe umunsi ku wundi, bityo n’ahari ubufasha bukenewe butangwe ku gihe. »

Naho ku kijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, aho abana batabwishyurirwa ubuyobozi ngo buramanuka bukabikurikirana kugeza ikibazo gikemutse aho bidashoboka bagafashwa n’ inzego z’ ubuyobozi.


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links