ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore amavu n’amavuko y’umunsi mpuzamahanga w’abagore SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 7 March. 2019 @rwandatoday 16K Views


07032019220404happy-women_s-day-rwanda.jpg
ADVERTISEMENT


Witwa Umunsi mpuzamahanga  w’abagore, inyito wahawe n’umuryango w’ abibumbye (ONU).Hari n’abawita umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’abagore.

Ni umunsi wizihizwa buri tariki ya Munani Werurwe (08/03).Ni umunsi wimakaza guharanira uburenganzira  bw’abagore cyane cyane mu rwego rwo kugabanya ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore .

Amateka y’uyu munsi afite inkomoko ku mugabane w’u Burayi ndetse na Amerika .Tariki ya 28 Gashyantare 1909 nibwo muri Amerika  batangiye kuwizihiza.

ADVERTISEMENT

Muri Kanama 1910 bisabwe n’umugore w’umudagekazi waharaniraga uburenganzira bw’abagore witwa Clara Zetkin nibwo hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore ;  hari tariki ya 19 Werurwe1911

Icyo gihe wari ugamije guharanira uburenganzira bw’umugore bwo gutora (droit de vote des femmes ),uburenganzira bw’umugore ku kazi ndetse no kurwanya burundu ihezwa n’akato bikorerwa umugore mu kazi.

Urubuga rwa Internet rwa Wikipedia ruvuga ko kuva icyo gihe hatangiye kubaho amahuriro ndetse n’imyigaragambyo y’abagore baharanira uburenganzira bwabo.

Mu mwaka w’1977, umuryango w’ abibumbye  watangaje uyu munsi ku mugaragaro ;uhamagarira ibihugu byose by’isi kujya biwizihiza mu rwego rwo guha abagore uburenganzira bwabo .

Ni uko umunsi mpuzamahanga w’abagore waje kuba umwe mu minsi mikuru mpuzamahanga 87 yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye .


Kimwe no mu Rwanda ibihugu bitandukanye byo ku isi kuri uyu munsi bisubiza amaso inyuma  bikareba aho umugore ageze mu iterambere .

By’ umwihariko mu Rwanda uyu munsi uzizihirizwa ku rwego rw’ imirenge mu gihugu hose ,ariko ku rwego rw’ igihugu urizihirizwa mu karere ka Nyamasheke , umurenge wa Kagano,Akagali ka Ninzi,umudugudu wa Gikuyu.

Umunsi mwiza ku bagore mwese


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links