ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Bugesera: Urubyiruko rw’abanyeshuri rwakanguriwe kurwanya ibyaha

by OUR REPOTERS 7 March. 2019 @rwandatoday 2K Views


07032019142805csm_Bugesera_Maranyundo_students_tipped_on_community_policing_01_bb860b18f7.jpg
ADVERTISEMENT



Kimwe nk’abandi banyarwanda urubyiruko rw’abanyeshuri narwo rurakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye rwirinda abarushuka.

Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri biga mu ishuri ry’isumbuye rya Maranyundo Girl kuri uyu wa gatatu tariki 06 Werurwe.

Aganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri rugera ku 340 n’abarezi babo, Assistant Inspector of Police Benjamin Muhawenima ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Bugesera yarubwiye ko inshingano n’umurage wa mbere bafite ari ukwiga ari nabyo bizabafasha kugera kubyiza bashaka nibasoza kwiga.

Yagize ati:” Nyuma yo kwiga hari ibyiza byinshi bibategereje, kubigeraho birabasaba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera n’abantu bashobora kuza babashuka babaganisha mu ngeso mbi zatuma biba intandaro yo kudakurikira amasomo yanyu neza.”
ADVERTISEMENT

Yababwira ko byakunze kugaragara ku banyeshuri bagiye bahura n’abantu bakabashuka babizeza kubahindurira ubuzima babashakira akazi keza n’amashuri meza hanze y’igihugu nyamara bagamije kubangiriza ejo habo hazaza.

AIP Muhawenimana yabaganirije kandi ku ihohoterwa abasobanurira ko rigira ingaruka mbi kandi nyinshi zirimo, nko kwandura indwara zidakira nka Sida, gutwara inda zidateganyijwe, kuva mu ishuri n’izindi, abasaba gukoresha amahirwe babonye yo kwiga ntibayavushe ubusa.

Yagize ati:” Ihohoterwa iryo ariryo ryose rigera ingaruka mbi ku muntu ku giti cye no ku muryango nyarwanda muri rusange, turabasaba kurirwanya no kurikumira dore ko kenshi rikunze guterwa n’ingaruka zikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Yaboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano,ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri n’iwabo mu gihe bari mu biruhuko kugira ngo habeho kubikumira bitaraba.

AIP Muhawenimana asoza avuga ko bidakwiye ko urubyiruko rwishora mu ngeso mbi dore ko arirwo mizero y’ejo hazaza akabasaba kuba maso bakarwanya uwariwe wese ushaka kubashukisha amashuri n’akazi hanze, ababaha impano zitandukanye nyamara byose bigamije kubicira ejo hazaza habo heza.

Ukuriye imyitwarire mu rubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, Umukundwa Victoire nawe yabwiye urubyiruko rugenzi rwe ko imbere heza hahari ariko bazahagera babigizemo uruhare birinda ibishuko ibyaribyo byose bakita ku nshingano zabajyanye zo kwiga bityo bakaziteza imbere n’imiryango yabo ndetse n’igihugu cya babyaye.

Nyuma y’ibiganiro urwo rubyiruko rw’abanyeshuri rwashimiye inama nziza rwahawe na Polisi rwiyemeza ko rugiye kuba urufatanyabikorwa mukudwanya no gukumira ibyaha bitaraba batangira amakuru ku gihe.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links