ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kicukiro: Abanyonzi basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka

by RWANDATODAY 7 March. 2019 @rwandatoday 2K Views


07032019142159csm_Kicukiro_Abanyonzi_basabwe_kubahiriza_amategeko_y_umuhanda_birinda_impanuka_a6214bc6f6.jpg
ADVERTISEMENT



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 6 werurwe 2019, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga yagiranye inama n’abanyonzi bakorera mu murenge wa Nyarugunga ibasaba kubahiriza amatategeko y’umuhanda n’amabwiriza awugenga birinda impanuka n’amakosa.

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’uwo murenge yitabirwa n’abanyozi barenga 120, iyoborwa na Chief Inspector of Police(CIP) Nyirandikubwimana Celaphine ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kicukiro arikumwe na Hanyurwimfura Jean de Dieu ushinzwe imari n’ubuyobozi mu murenge wa Nyarugunga.

CIP Nyirandikubwimana yasabye abanyonzi bakorera mu murenge wa Nyarugunga kwirinda amakosa akorerwa mu muhanda ashobora guteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga.

Yagize ati:”Amakosa akorerwa mu muhanda agira ingaruka nyinshi zitari nziza ku bakoresha umuhanda muri rusange yaba utwaye, utwawe n’uwugendamo n’amaguru kandi kuyakumira biroroshye. Icyo musabwa ni ukuwugendamo neza mwirinda ikosa ryose ryabaturukaho rikaba ryateza impanuka.”
ADVERTISEMENT

Yakomeje ababwira ko bakwiye kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, bavugira kuri telefoni, umuvuduko ukabije ndetse no gupakira imizigo myinshi idatuma babasha kureba ibinyabiziga biri inyuma yabo, ibyo byose bakabirwanya kuko biri mu bitera izo mpanuka.

Yagize ati:” Ntabwo twifuza gukomeza gutakaza ubuzima bw’abantu abandi bakaba impfubyi bitewe n’abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko y’umuhanda. Turabasaba kugira itara rimurika n’ijoro n’utugarura rumuri kuko usanga amagare yanyu hari atabyujuje kuburyo ikinyabiziga gituruste inyuma yanyu kibona ko hari ikindi kiri imbere ya cyo.”

CIP Nyirandikubwimana yibukije abatwara abantu n’ibintu ku magare ko bakwiye kwiga amategeko y’umuhanda kuko bizabafasha kwirinda amakosa aterwa no kutayamenya.

Yagize ati:” Iyo uzi amategeko y’umuhanda ntushobora kubuza umunyamaguru uburenganzira bwe bwo gutambuka; ntushobora kunyura mu cyerekezo utemerewe, kurenza umuvuduko n’ibindi. 

Kumenya amategeko y’umuhanda bizabafasha gusigasira umutekano wawo no kugabanya impanuka ziterwa no kutayamenya bityo mube mubungabunze ubuzima bwanyu n’ubw’abandi.”

Yasoje abasaba kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bishobora guteza umutekano muke buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegesti mu murenge wa Nyarugunga Hanyurwimfura yasabye abo banyonzi kwibumbira mu ma koperative n’ibimina mu rwego rwo kwiteza imbere kuko babiri bishyize hamwe baruta icumi ritatanye, asoza abasaba kujya birinda gutwara ibyo batazi.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links