ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Menya uburyo kubaha Imana bihindura ubuzima bwawe n’ ubw’abakwegereye -Ev.Eustache Nibintije

by FRATERNE MUDATINYA 6 March. 2019 @rwandatoday 2K Views


06032019041355arton2672-a1d2b.jpg
ADVERTISEMENT



Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo "Nibintije Evangelical Ministries" usigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki, uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:"Menya uburyo kubaha Imana bihindura ubuzima bwawe ndetse n’ ubuzima bw’a bakwegereye".

Ijambo ry’ Imana riboneka mu urwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye 1 Timoteyo 4: 7-15 “Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana.”.

“Kubaha Imana” bisobanura kubaho kubw’ inyungu z’ Imana.None ni gute wabaho kuby’ Inyungu z’ Imana? Ntakundi ni ukubaho uko Pawulo avuga muri 1Tim 4:12” Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye".

Ibihe byinshi abakristo batekereza ko igihe cyiza kizaza aruko bazaba bageze mu ijuru. Nibyo bizaba ari umunsi mwiza, kandi nibyo gushima Imana kuko yatugeneye uwo munsi ariko amasezerano y’ Imana ntabwo avuga k’ ubuzima buzaza gusa.

Pawulo avuga ko “ Kubaho mu buzima bwo kubaha Imana bigira umumaro muri ubwo buzima ndetse no mu ubuzima buzaza “.
 
Muyandi magambo, kubaha Imana byishyura ikiguzi cy’ ubuzima bwawe bw’ iki gihe no mu buzima buzaza.

Kubaha Imana bisobanurwa mu ijambo ryoroshye rivuze gusobanukikirwa no kubaho kubw’ Inyungu z’ Imana.

None ni gute twabaho ku bw’ Inyungu z’ Imana?

Dushobora kubigeraho mu gukora ibyo Pawulo avuga muri rya jambo twabonye muri 1 Tim 4:12” Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.”

Kuba intangarugero mu magambo, mu mico no mu ubuzima,mu rukundo, mu mwuka, mu kwizera ndetse no kwezwa. Ibyo nibyo bisobanura kubaho ku bw’ Imana. Mu gihe uzabaho kubw’ Imana yawe, uzabona impinduka nziza mu ubuzima bwawe: Mukazi kawe, mu muryango wawe ( in your family) mu mutungo wawe ( in your finances, ndetse no mu bijyanye n’ ubuzima (in your Health).
ADVERTISEMENT

Kubaha Imana bigira umumaro mu ibintu byose.

Kandi uzabona impinduka mu bantu bagukikije cyangwa ibintu bigukikije.

 “Kubaha Imana “ byishyura ikiguzi uko kingana kose cy’ imibereho yawe yose ari iya none ndetse no mu bundi buzima buzaza.

Nizerako Imana itashatse kudukiza (kudukura mu nzira mbi cyangwa mu byaha ) gusa,ahubwo nabwo yashatse ko natwe tuyiha icyubahiro mu izina ryayo nyuma yuko dukizwa.

Murabizi , ncuti z’ Imana, Kubaha Imana si ikinyuranyo cyo guhirwa ( success) kuko bigira umumaro ku ibintu byose .

Bigira umumaro mu bintu bifite inyuguti 3 (PPP) mu mvugo z’ abanyamahanga.

Mu Kurindwa ( Protection), Kuzamurwa mu ntera ( Promotion ) mu mutungo ( Prosperity).

Kubaha Imana bitanga umutekano :
Turi abana b’ Imana bityo turi umutungo w’ Imana ni ngombwa ko irinda umutungo wayo. Ntabwo uri uwawe ahubwo uri Umutungo w’ Imana waguzwe iby’ igiciro. Uri umutungo w’ Imana ni ngombwa kwizera ko Imana igomba kutwitaho ( take care).

Nkuko nabivuze, Ni inshingano y’ Imana mu kurindira umutekano wawe niba koko uri umwana wayo, Ariko ntabwo bishaka kuvuga ko niba ukora nk’ umuntu wabuze ubwenge ngo bizaba (automatically) urindwe n’ Imana.

Kuko ubanza gusabwa kubaho ku bw’ Imana, bishaka kuvuga kubaho wubaha Imana.

Umunyabwenge ahitamo gukorera Imana buri munsi. Kubaha Imana, bisobanura kubaho kubw’ Inyungu z’ Imana, uyikorera n’ umutima wawe . Uko Imana ifite inshingano zayo nawe ukagira izawe, no mu buryo nabwo dukorana n’ ubuyobozi bwacu bw’ igihugu ni kimwe ni uko dukorana n’ Imana mu bijyanye n’ umutekano wacu.

Ubuyobozi bwawe igihe cyose buhangayikishwa ni uko wabona umutekano ukwiriye cyangwa uhagije mu mibereho yawe buremera bukaba bwatanga igarama uko yaba ingana kose, yewe no gutanga amaraso ariko ubashe kubona umutekano, ariko nabwo haribyo bugusaba kubahiriza. Urugero kubaha ubuyobozi, gutanga umusoro uteza igihugu imbere, kwitandukanya n’ abanzi b’ igihugu ni ibindi bisabwa byose.

Abo ni abantu, noneho iyumvishe ku Imana uko byaba bimeze. Yego Imana ntabwo idusaba igihe cyose kuba tumeze neza kuko ijambo rayo rivuga ko habaho ibigeragezo, ibibazo ku bantu bayo nkuko Umwami Dawidi abitubwira mu igitabo cya Zaburi 34:19”Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe”.

Ariko nabwo akongera akatubwira ko muri ibyo bibazo Imana iba iri kumwe natwe.Niba Imana ivuga ko izabana natwe mu bibazo ni ukuvuga ibyo bibazo bigomba kutugeraho.

Gukorera Imana ntabwo bivuga ko utagomba guhura n’ Ibibazo. Abantu bamwe bibwira ko iyo ubayeho mu kwizera udashobora kugeragezwa, kurwanywa cyangwa ko ibibazo bitagomba ku kugeraho.

Bibwira ko imigisha yo kurindwa ( Protection), kuzamurwa mu ntera (promotion) ndetse no kubijyanye n’ imitungo (Prosperity) bimanuka nkuko Imbuto zahishije zimanura ku giti.

Ariko ntabwo ariko Bibliya itubwira. Uyu munsi nashatse ko tuganira ku uburinzi duhabwa n’ Imana, Imana iturinda mu buryo bunyuranye kandi bimwe twibonera n’ amaso yacu n’ibindi tutabonesha amaso byacu.

Imana iguhe umugisha.



Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel: +4128718098 - Whatsapp 

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links