ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ushobora kwambara impeta nabi mu kigare ukabura umugore cyangwa umugabo. SOBANUKIRWA>>>

by FRATERNE MUDATINYA 5 March. 2019 @rwandatoday 8K Views


05032019094240noza.rw1_.jpg
ADVERTISEMENT



Muri ibi bihe uzasanga hari benshi bafite impeta ku ntoki zabo, iyo ubonye impeta uhita umenya ubusobanuro bwayo bitewe n’urutoki runaka yayambayeho, bamwe barabakwena kuko bazambaye nk’umurimbo ahatariho, ukaba wabura umugabo cyangwa umugore barakwibeshyeho warapfuye kuyambara mu kigare ukajya uhora mu bantu bakwita umuhehesi kuko bari kureba ku ntoki zawe ababisobanukiwe neza .

Ni byiza rero niba wiyemeje kugendana n’uwo muco ko ubikora uzi n’icyo bisobanura, kuko impeta igaragaza aho umuntu ahagaze mu rukundo. Dore muri make ibisobanuro by’impeta bijyanye n’aho umuntu ahagaze mu rukundo

Rwandatoday.rw yaguteguriye:

1.Kuri Nyangufi nyirazo (Ku gikumwe): Bisobanura ‘ndigenga’ uyu aba ashaka kwibera wenyine adakeneye kurongora/ kurongorwa.
ADVERTISEMENT

2.Kuri Mukubitarukoko: Bisobanura ‘ndategereje cyangwa ndacyashakisha’, uyu aba agishakisha inshuti (fiancé) atarayibona.

3.Kuri Musumbazose: Bisobanura ‘narafashwe’ uyu aba afite inshuti (fiancé) akenshi akaba ari nawe wamwambitse iyo mpeta.

4.Kuri Mukuru wa Meme: Bisobanura ‘Narashyingiwe’, uyu aba afite umugore cyangwa umugabo.

5.Kuri Meme (agahera): Bisobanura ‘sindakura’, uyu aba ataragera igihe cyo gushaka umugabo cyangwa umugore.

Burya rero, Kwambara impeta ku kiganza cy’iburyo cyangwa icy’ibumoso nabyo bifite icyo bisobanura. Ikiganza cy’iburyo gisobanura gutanga naho ikiganza cy’ibumoso kigasobanura kwakira, ni muri urwo rwego impeta z’urukundo zikunda kwambarwa ku kiganza cy’ibumoso, bisobanura ko buri wese aba akeneye urukundo rw’undi.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links