ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Bimaze kugaragara ko urugo rurangwamo amakimbirane rudatera imbere kuko iyo umugabo n’umugore batavuga rumwe buri wese akurura yishyira.

by Nsengiyumva Edouard 7 November. 2018 @rwandatoday 12K Views


07112018051619amakimbirane.jpg
ADVERTISEMENT


photo terading news

Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambanga ku muryango kubufatanye bwa ARCT-RUHUKA (Association Rwandaise des Consseillers en Traumatisme) n’Akarere ka Gakenke, Ubuyobozi bw’Akarere bwashishikarije abaturage b’Umurenge wa Janja, Akagari ka Gakindo kuva mu makimbirane aho imiryango 40 imaze kuva mu makimbirane ku miryango 60 yari iyafitanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, Madamu Uwimana Catherine avuga ko amakimbirane yo mu ngo ari ikibazo gituma iterambere ridashobora kugerwaho uko bikwiye bityo asaba abaturage b’Umurenge wa Janja kwirinda amakimbirane yo mu ngo mu rwego rwo kwiteza imbere.

ADVERTISEMENT

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yakomeje avuga ko imiryango 40 kuri 60 yo mu Kagari ka Gakindo yavuye mu makimbirane ikaba imaze kwiteza imbere ibikesha umushinga ARCT-RUHUKA.

Dusabimana Fréderic, utuye mu Kagari ka Gakindo, Umurenge wa Janja avuga ko urugo rurangwamo amakimbirane rudatera  imbere kuko iyo umugabo n’umugore batavuga rumwe buri wese akurura yishyira.

Dusabimana,yakomeje kandi avuga ko iyo hari amakimbiranre hagati y’umugabo n’umugore batita ku bana, usanga urugo rutabareba buri wese agakora yigira muri gahunda ze.

Dusabimana Fréderic, ahamya ko nawe amakimbirane  yayabayemo ariko aho aboneye amahugurwa y’umushinga ARCT-RUHUKA amaze gutera imbere n’umugore we abikesha uyu mushinga ndetse n’inama yagiriwe  n’abafashamyumvire ati:" twaguze inkoko, inkwavu mbese urugo rwacu rutemba amata n’ubuki”.


Mukarukira Anastase, avuga ko iyo umugabo n’umugore bafitanye amakimbirane aba ari ikibazo aho usanga bibatera ubukene ndetse bikanabaviramo gutandukana.

Ukwezi kwahariwe umuryango gufite insanganyamatsiko igira iti" Twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana”


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links