ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore amateka y'umuhanzi Uzamberumwana Odda Paccy na Lyrics y'indirimbo ye yise Ibyatsi.

by Nsengiyumva Edouard 25 October. 2018 @rwandatoday 21K Views


25102018072108750x750.jpg
ADVERTISEMENT


Yavutse : 06/03/1990 (Age 28)
Avukira : Kigali
Uzamberumwana Oda Paccy bakunze kwita Paccy, yavutse taliki 06 Werurwe 1990, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Gatsata. Paccy ni imfura mu muryango w’abana babiri, akaba agifite Nyina umubyara gusa, ubu ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.
Amashuri yize
Uzamberumwana Oda Paccy yize mashuri y’incuke mu Gatsata ku kigo ngo atacyibuka neza, amashuri abanza ayigira kuri Ecole Primaire de Gatsata, akomereza ayisumbuye mu cyiciro rusange ku kigo cya Ecole Secondaire de Buringa na APEM Ruli, aza kurangiriza amashuri yisumbuye ku kigo cya EAV Bigogwe.
ADVERTISEMENT

Mu buzima busanzwe akunda kubana n’abantu bake ariko bamuha amahoro ni ukuvuga batamuteza ibibazo ariko akanga umuntu umubangamira. Paccy mu buzima bwe yashimishijwe n’umunsi wa mbere yafataga urubaho ajya kwiga ariko ngo ntashobora kwibagirwa agahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ati:” mbabazwa cyane n’uburyo Abanyarwanda aritwe twisenyeye igihugu mu gihe aritwe ahubwo tuba tugomba kucyubaka.”

Paccy ngo Nyina wenyine niwe wigeze kumukorera ikintu cyiza kikamushimisha cyane n’ubwo adashobora kugitangaza ariko ngo ibyamubabaje byo n’ubwo ari byinshi yumva atari ngombwa kuvuga uwamubabaje kurenza abandi.
Ku bijyanye n’ibyo akunda kurya, Paccy ati “Ndamutse ngusuye ukanzimanira amafiriti n’inyama nkamanuza amazi meza waba umpaye ikaze neza cyane.”
Amateka ye muri muzika
Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri Nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z’icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose.
Atangaza ko kugirango yandike indirimbo akenshi inganzo (inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y’ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n’abakuru. Avuga ko kandi burya ngo iyo atishimye cyane cyane iyo ari wenyine ashobora kwandika indirimbo nyinshi cyane.

Ibyatsi Lyrics
Intro
Ohh mbigala oh baga O
Ohh mbigala oh baga O
Ohh mbigala oh bala ODA
Bala ODA
ODA PACCY
Chorus
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Ibyo eeeh
Bya eeeh
Bya bya bya bya byatsi
Ibyo eeeh
Bya eeeh
Bya bya bya bya byatsi
Verse 1
Abantu bakunda kurya ibyatsi
Njye ngakunda kugotomera amazi
Ibyatsi mvuga si dodo
Cyangwa ibindi byose by’akarima k’igikoni
Ndavuga ibijyana abantu high
Bagata ubwenge, bagasinda imyotsi
Bagata ikuzo, bagafata pause
Nk’abiyamamariza kuba abamiss
Prechorus
Abantu bakunda kurya ibyatsi
Bagashaka umunezero mu byatsi
Oya njyewe sinikoza ibyo byatsi (ibiki)
Ibyo (uh huh)
Byatsi (yeah)
Ibya, bya, bya, bya byatsi (uh huh)
Ibyo (ibiki)
Byatsi (Come on!)
Ibya, bya, bya, bya, byatsi (ha ha, yeah)
Chorus
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Ibyo eeeh
Bya eeeh
Bya bya bya bya byatsi
Ibyo eeeh
Bya eeeh
Bya bya bya bya byatsi
Verse 2
Umuhungu dukundana akunda kuryoshya
Ni umunyamujyi akunda kuryoshya
Yambwiye ko atankunda ko njye ndi fake
Mubwira ko urukundo rudapimirwa ku myotsi
None iminsi ibaye myinshi kubi
Nta rukundo nta mitoma mbona
Ngo arashaka kungira umuntu we
Nkibagirwa njyewe wa mbere, nkamera nka we
Prechorus
Abantu bakunda kurya ibyatsi
Bagashaka umunezero mu byatsi
Oya njyewe sinikoza ibyo byatsi (ibiki)
Ibyo (uh huh)
Byatsi (yeah)
Ibya, bya, bya, bya byatsi (uh huh)
Ibyo (ibiki)
Byatsi (Come on!)
Ibya, bya, bya, bya, byatsi (ha ha, yeah)
Chorus
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Fresh and clean
Sinjya mfata ibyo byatsi
Ibyo eeeh
Bya eeeh
Bya bya bya bya byatsi
Ibyo eeeh
Bya eeeh
Bya bya bya bya byatsi
Eh eh byatsi
Eh eh
Eh eh byatsi
Bya bya bya bya byatsi
Ibyo eeeh
Bya eeeh
Bya bya bya bya byatsi
Ibyo eeeh
Bya eeeh
Bya bya bya bya byatsi
Outro
Ohh mbigala oh baga O
Ohh mbigala oh baga O
Ohh mbigala oh bala ODA
Bala ODA
ODA PACCY

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links