ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Benshi mu basomye iyi nkuru bayirangije bayitamo amarira, abatari bake ibatera kwifuza.

by Nsengiyumva Edouard 20 October. 2018 @rwandatoday 34K Views


20102018113055132229-131820.jpg
ADVERTISEMENT


Byari mu masaha y’igicamunsi zishyira umugoroba ubwo umusore yari atorohewe n’ibibazo yabuze uko abigenza n’uko yibuka ko hari inshuti magara yagiraga, n’uko arayiterefona ayibwira aya magambo:
“Nshuti yanjye mbabarira umfashe, nkeneye amafaranga, Mama ararwaye ararembye kandi ari mu bitaro ikibabaje nta mafaranga y’imiti mfite.” 
Inshuti ye iramusubiza iti:
“Ntugire ikibazo nshuti yanjye, gusa ihangane wongere unterefone nyuma y’Iminota 30”
Umusore yumvise asa nutuje ariko iminota akayibarira ku ntoki, nyuma yiminota 30 aramuterefona asanga telefone yayikuyeho, arongera aragerageza na bwo ntiyamubona, biramuyobera arongera araterefona na none asanga ntayiriho. 
ADVERTISEMENT

Agerageza gushaka izindi nshuti ze ngo zimufashe kuko uwo yari yizeye yari abonye ko ashobora kuba yamubeshye agakuraho na telephone ariko uwo atakiye akamubwira ko nta mafaranga afite.
Umusore abura uko abigenza, amarira abunga mu maso no kwihangana biramunanira araturika ararira. M’agahinda kenshi ariyumanganya asubira kwa muganga ariko n’ubundi akirira, akinjira mu cyumba cy’abarwayi asanga ibahasha iri iruhande rw’igitanda cya mama we aho aryamye.

Niko kwegera murumuna we wari wasigaye aho amubaza iby’iyo bahasha, na we aramusubiza ati:
“Ya nshuti yawe yaje hano ibonana na muganga hanyuma ijya kugura ya miti ya Mama, ivuye hano mu kanya gashize”. N’ibyishimo byinshi, umusore ajya kureba inshuti ye ngo ayishimire ariko anayibaze uko byari byayigendekeye, akiyibona:
“Bite wari urihe ? Ko wakuyeho telefone?” 
Mu bwitonzi bwinshi, inshuti ye imufata ku rutugu maze iramubwira iti:
“Mbabarira cyane nshuti yanjye, igihe wambwiraga ko Mama yarembye kandi yabuze imiti nta mafararanga nari mfite, bityo nahise mfata icyemezo cyo gushakisha umukiriya byihuse ngurisha telefone yanjye kugira ngo mbone amafaranga yo kugura imiti ya mama ni yo mpamvu wampamagaye ukambura ubu ntayo”.
Umusore agwa mu kantu araturika ararira bitewe n’ubwitange bw’inshuti ye. Imana idushoboze gufashanya nk’uko bikwiriye kandi ijye itugwiriza inshuti nk’izi zitanga zitizigamye kandi na twe tujye duharanira kuzerera imbuto .
Niba na we ukunze iyi nkuru kandi ikaba igukoze ku mutima ntugende utayisangije abandi, turagushimiye!

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links