ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ibigo by'Amashuri 57 byabaye bibujijwe gutangira igihembwe cya 3

by Nsengiyumva Edouard 16 August. 2018 @rwandatoday 119K Views


16082018101603minister.jpg
ADVERTISEMENT


MINEDUC yagenzuye ibigo 90 byari bisanzwe bifite ibibazo by’ingutu,
*Ngo ingaruka ntizizagera ku banyeshuri ahubwo hari abayobozi b’ibigo bashobora kuzahanwa.
Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko ibigo by’amashuri yisumbuye 57 byabaye bibujijwe gutangira igihembwe cya Gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2018 kubera ibibazo biri muri ibi bigo bishobora kuzitira imyigire inoze y’abanyeshuri babyigamo, bikaba byahawe icyumweru cyo kubikosora.
Minisiteri y’uburezi yafashe iki kemezo nyuma y’igenzura yakoze kuva tariki 13-15 Kanama isuzuma uko ibigo by’amashuri yisumbuye byitegute kwakira abanyeshuri mu gihembwe cya gatatu kizatangira ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 20 Kanama.
ADVERTISEMENT


Mu bigo 90 byasuzumwe, Minisiteri y’uburezi yasanze 57 byarasabitswe n’ibibazo ku buryo bitakwihanganira ngo byakire abanyenshuri bitabanje guhabwa igihe cyo kwikosora.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura avuga ko bimwe muri ibi bibazo birimo umwanda ukabije uri mu mashuri, mu bwiherero, aho abana barara n’aho bafatira ifunguro no mu bikoni.
Ati “Harimo nk’ibiheri n’ibindi bituma abana batiga iyo bukeye.”
Avuga ko umuzi w’ibi bibazo ari imiyoborere mibi y’ubuyobozi bw’ibi bigo. Ati “Niba umunyeshuri Leta imutangira amafaranga yo kurya ku ishuri, wagerayo ugasanga nta byo kurya biteguye cyangwa nta gahunda yo kubitegura, uwo munyeshuri nagerayo azaba yiteguye ate kugira ngo arye?”
Ngo ibindi bigo by’amashuri byagaragayemo ibibazo byo kutagira ibikorwa byorohereza abana gukurikirana no gusubiramo amasomo n’ibindi byahawe mudasobwa z’abana ariko ubuyobozi bwabyo bukaziheza mu tubati.
Ati “Ntibyumvikana ukuntu umwana yigira mu ishuri ridafite amatara, ugasanga nta matara ari mu ishuri, yiga ryari se? Ari aho yigira, ari aho arara nta matara arimo, kandi Leta yatanze amafaranga ya Capitation grant
[amafaranga Leta itanga kugira ngo afashe ibikowa by’ishuri] warangiza ukamusaba amanota,…”
Ibi bigo 57 byabaye bibujijwe gutangira igihembwe cya Gatatu ni ibyo mu turere 23, utwa Rubavu, Nyamasheke, Karongi na Musanze ni two dufite ibigo byinshi kuko twose turimo ibigo bine.
Dr Mutimura uvuga ko ibi bigo byahawe icyumweru cyo gukosora ibi bibazo, avuga ko ubuyobozi bwa bimwe muri ibi bigo bwakunze kwihanangirizwa kugira ngo bukosore ibi bibazo ariko bukinangira ku buryo bukwiye ibindi byemezo.

Abiga muri aya mashuri bahawe ihumure…
Minisitiri Mutimura avuga ko abayobozi b’ibigo batazakosora biriya bibazo bazafatirwa ibyemezo bishingiye ku mategeko y’abakozi ku buryo bashobora kuzahanwa hashingiwe ku ntandaro y’ibibazo.
Avuga ko nta ngaruka bizagira ku banyeshuri kuko abazangira amasomo nyuma y’icyumweru bashobora kuzongererwa igihe ku cyagenwe k’ikiruhuko cya kiriya gihembwe.
Ngo abiga mu bigo bitazashyira mu bikorwa ibyo byasabwe, bashobora kuzashakirwa ibindi bigo ariko imyigire yabo ntikomwe mu nkokora n’ibibazo batagizemo uruhare.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko umwaka ushize na bwo hakozwe igenzura nk’iri na bwo rigasiga ibigo birenga 30 byiganjemo ibyigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bibujijwe gutangira uyu mwaka w’amashuri ku buryo hari n’ibyananiwe kwikosora bigahagarikwa
burundu.



ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links