AHABANZA

Dore abasore 5 bavuga rikijyana imbere y’inkumi mu mujyi wa kigali

By BEST AWILO 2017-05-18 14:57:51 @rwandatoday 1 View(s)


Iyo uganiye n’abasore benshi  usanga nka 2/3 byabo bakubwira ko urukundo rw’ubu rusigaye rutoroshye, aho bashinja ba nyamwali gushyira  imbere ibintu(Materialism) bagakabya. Iwacumag nyuma yo kuganira n’abasore batandukanye hano mu mujyi wa Kigali dore urugero rw’abasore batubwiye ngo bashobora kuvuga nibura inkumi za hano i Kigali zikumva ijwi ryabo .

1.Umusore ufite Amafaranga menshi

Aha bavuga ko umusore udafite ifaranga ntacyo yabwira inkumi kuko ngo abakobwa bo mu mujyi wa Kigali basigaye bakunda amafaranga cyane, hari n’abatera urwenya ngo bakunda amafaranga kurusha banki. Hano bavuga ko umusore ufite amafaranga menshi mu mujyi nta nkumi ishobora kumwanga.


2.Umusore ufite Amashuli ahanitse n’akazi keza

Aha ngo aba bakobwa b’ikigali ngo udafite impamyabushobozi nka z’ikirenga nka Masters ndetse na Doctorat ntibashobora kukureba n’irihumye. Aha ngo bijyana n’akazi keza mu bigo bikomeye. Ngo bene aba basore  babita mururimi rw’igifaransa “fonctionnaires”, aba ngo imbere y’inkumi bagaragara neza.


3.Umusore ufite imodoka ihenze

Hano i Kigali ngo umusore udafite Ranger rover, BMW, Audi ye ntasobora kubona umukobwa yifuza, aha ngo abasore bafite bene izi modoka twavuze haruguru ngo gutereta umukobwa wese bifuza ni nko kunywa amazi.

4.Umusore utaha Nyarutarama cyangwa ufite inzu  Nziza i Kibagabaga

Umusore utaha nyarutarama aba yiyubashye(VIP) kuburyo ngo usanga n’umuryango(family) avukamo uba wiyubashye. Umusore nk’uyu hano mu mujyi wa Kigali ngo nawe nta nkumi ishobora kumwitesha. Ikindi ngo umusore ufite inzu nziza i Kibagabaga aba ari uw’agaciro cyane hano mu mujyi wa Kigali.

5.Umusore uzwi cyane(Abasitari) hano mu mujyi wa Kigali

Aha batugaragarije ko umusore uzwi cyangwa bakunze kwita umusitari,ngo nk’abahanzi bakomeye muri muzika nyarwanda, cyangwa abanyamakuru bazwi cyane hano murwanda, ngo usanga imbere y’inkumi baba bafite agaciro cyane. Umugani wa Christopher ngo yikundira abasitari.

Icyo tutemeranya n’aba basore n’ugushyira inkumi zose mu gatebo kamwe, Ese  tuvuge ko abasore bose b’ikigali  ariko bujuje ibyavuzwe haruguru?. Nubwo bavuga mu kinyarwanda ngo “aba umwe agatukisha bose”, ndahamya ko hari abakobwa bagifite urukundo niyo baba bake ariko barahari.




1 View(s)

Kamamaza






Uburyo wabona Password ya WIFI wifashishije telephone yawe

By BEST AWILO 2017-05-18 14:51:23 @rwandatoday 200 View(s)


Urashaka kubona password ya wifi ikwegereye ?
Akenshi twibwira ko bisaba computer gusa ariko birashoboka cyane ko na terephone yawe yabigufashamo ibyo nibyo tugiye kurebera hamwe.

UBURYO BWA MBERE:

Guhacking[a] Router ya WEP
1. Hano phone yawe igomba kuba i rootinze
Ntago ari buri Android Phone cg Android Tablet yose yabasha gu hacking[a] WPS PIN. Iyo phone igomba kuba ifite chip ya Broadcom Bbcm4329 cg bcm4330 kandi igomba kuba i rootinz. ROM ya Cyanogen yaguha amahirwe menshi yo kubasha gukora bino.
Device zizwi cyane ko zashobora bino harimo :
Nexus 7
Galaxy S1/S2/S3/S4/S5
Galaxy y
Nexus one
Desire HD
Micromax A67


2. Downloading[a] bcmon nurangiza uy’ install[e]
Iyi igufasha gukoresha monitor mode kuri chip ya Broadcom ariyo yingenzi kugirango ubashe guhacking[a] WIFI. Program ya bcmon iboneka k’ubuntu kuri google praystore.
3. Fungura bcmon
Numara kw’ install[a] iyi bcmon yifungure nikubaza ngo “install firmware and tools” kanda “enable monitor mode”. Nihagarara ongera uyifungure wongere ubikore nibyanga kunshuro ya gatatu ubwo phone yawe iraba itabishobora.

4. Komeza na bcmon terminal.
Iyi yo izafungura terminal twagereranya niya linux kubayizi. Noneho wandike airdump-ng uhite ukora enter. Iyo airdump iza loading ihite ikujyana kuri command prompt nanone. Andika airdump-ng wlan0 ukore enter
5. Hitamo access point ushaka gu hacking[a]
Uzabona urutonde rwa access point zose ziri hafi aho, aha uzahitamo accesspoint ikoresha uburyo bwa WEP encryption
6. Reba neza ko MAC Adress zigaragara.
Iyi ni mac addess ya router, yandike neza maze wandike n’umurongo iri gukoresha
7. Tangira u scan[e] uwo murongo
Aha uzatangira kwiba amakuru arebana naya access point nyuma y’akanya uzasabwa noneho gu hacking[a] password.
Andika airodump-ng -c channel# –bssid hano ushyireho ya MAC address -w output ath0 ukore enter.
Aha Airodump izatangira nayo kwiba amakuru uzayireke utegereze irangize
Hindura channel# ushyireho umubare w’ umurongo access point iri gukoresha urugero: 5.
Simbuza MAC Address iya router, urugero 00:0a:95:9d:68:16
Komeza scan[e] kugera igihe ugiriye byibura packet ziri hagati ya 20,000 na 30,000

8. Hacking password noneho
Aha noneho niba packet zawe zagwiriye fungura ya terminal yawe wandike aircrack-ng output*.cap ukore enter
9. Andika password iri muburyo bwa hexadecimal nibirangira
Aha noneho byarangiye password yabonetse igisigaye nukumenya kuyandika. Nujya kuyandika ukuremo utu tumenyetso”:”
Urugero niba yaje yanditse gutya 12:34:56:78:90 wowe uzayandika gutya 123456789

Izi ntambwe 9 nuzikurikiza uzajya ukoresha WIFI iyo ariyo yose cyangwa nibikunanira utwandikire kuri whatsapp yacu tugufashe 0788625932.




200 View(s)

Kamamaza






Abahanzi bose bari muri PGGSS7 berekeje i Huye mu gitaramo cya mbere reba amafoto

By NSENGIYUMVA EDOUARD 2017-05-19 15:42:50 @rwandatoday 1 View(s)


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 mu mujyi wa Huye hateganyijwe igitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 7. Ni muri urwo rwego rero abahanzi bose bari muri iri rushanwa bahagurukiye rimwe bakerekeza i Huye aho bagiye kwitegura neza igitaramo bafite mu masaha macye ari imbere.



Ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017 nibwo abahanzi baherekejwe n'abandi bantu bacye gusa bari mu ikipe yabo bahagurutse i Kigali berekeje i Huye aho bagomba kurara bakitegura kuzakora igitaramo kuri uyu wa Gatandatu. Iki gitaramo cya mbere cya PGGSS7 kizabera mu mujyi wa Huye abahanzi bose bakigiyemo bameze neza nta n'umwe ufite ikibazo.

Ubwo Bull Dogg yari ageze ku modoka mbere yo kwinjiramo, inyuma ye ni abanyeshuri bo ku Nyundo bazacurangira abahanzi muri PGGSS7

Umusore w'ibigango ucungira umutekano abahanzi muri PGGSS7 uzwi ku kazina kaa Boss nawe agiye kurara i Huye, ku rundi ruhande Oda Paccy yagaragazaga akanyamuneza mbere y'uko imodoka ihaguruka




Mbere gato ko bahaguruka i Kigali berekeza i Huye bafatanye ifoto y'u rwibutso.

Kuva ku bamotari kugeza ku ucuruza amagi bahagaze bashungera aba bahanzi mbere gato ko bahaguruka i Kigali

Iyi niyo modoka abahanzi bagiyemo

Bafashe umuhanda berekeje i Huye...





1 View(s)

Kamamaza






PGGSS7: Kurikira igitaramo cya mbere abahanzi bagiye gukorera i Huye Live –REBA AMAFOTO

By NSENGIYUMVA EDOUARD 2017-05-20 16:10:40 @rwandatoday 1 View(s)


Nkuko byari biteganijwe ku ngengabihe ya gahunda y’ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 7, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017 i Huye mu ntara y’Amajyepfo niho harimo kubera igitaramo cya mbere gihuje abahanzi 10 barimo bahatanira iri rushanwa.




Ni igitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye. Ahagana ku isaha ya saa saba n’igice nibwo abashyushyarugamba Mc Kate Gustave na mugenzi we Buryohe bafatanije na Dj Irah batangiye gususurutsa abafana bari bamaze kuhagera.




                  abafana ba mico

                                        abafana ba Davis

                              abafana ba dream boys

                          social mula kurubyiniro

                                  abafana ba Active



                      bulldog ari kurubyiniro

Iyi nkuru turacyayikurikirana.




1 View(s)

Kamamaza






Kigali:kwishyura hakurikijwe ibirometero bikazagabanya umwanya umugenzi yakoreshaga yumvikana numumotari igiciro.

By NSENGIYUMVA EDOUARD 2017-05-21 15:55:06 @rwandatoday 1 View(s)


 Ikigo Yego Innovision Limited kibinyujije muri gahunda yiswe ‘Yego Moto’ kiri muri gahunda yo gutangiza uburyo buzafasha abagenzi batega moto kujya bishyura hakurikijwe ibirometero bagenze, ibintu bizaca guciririkanya byatumaga hari abahendwa ndetse bikazanagabanya umwanya umugenzi yakoreshaga yumvikana numumotari igiciro.




Iyi gahunda ya ‘Yego Moto’ ni imwe mu mishinga y’ikoranabuhanga yamuritswe mu nama Nyafurika ya Transform Africa 2017 iherutse kubera mu Rwanda maze unahabwa ikaze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh, yavuze ko bamaze imyaka isaga ibiri biga ku mikorere y’abamotari mu Rwanda, basanga hari ibyanozwa kurushaho maze bazana ubu buryo bwo kwishyura umumotari hakurikijwe ibirometero byagenzwe.

Karanvir yavuze ko iyi gahunda bayitangije mu bihugu bitandukanye kandi ngo yamaze guhindura byinshi haba ku batega moto ndetse n’abazitwara.

Karanvir yakomeje avuga ko hari byinshi byanozwa muri serivisi z’abatwara moto nk’akazi kabo ka buri munsi, nko kubanza guciririkanwa, kunanirwa kuvugana ibiciro n’abanyamahanga mu gihe umumotari atumva ururimi bakoresha, gushyiraho igiciro gihamye ku buryo ntawe uzongera guhendwa yaba umugenzi cyangwa umumotari n’ibindi.

Yagize ati “Muri serivise zitangwa n’abamotari harimo ibibazo byinshi, icya mbere; buri uko ugiye gufata Moto ugomba kubanza kumvikana n’umumotari igiciro, nk’umunyamahanga hari igihe bamwishyuza nk’inshuro enye z’igiciro gisanzwe kuko uba utabasha kumvikana nabo mu Kinyarwanda.”

Muri iri koranabuhanga rya ‘Yego moto’ bazashyira kuri Moto utwuma turimo ikoranabuhanga rihambaye kuburyo tuzajya dufasha umumotari kugenzura umuvuduko, lisensi yakoresheje, amafaranga yinjije ku munsi, ndetse n’ibindi byinshi bijyanye n’umutekano w’umugenzi ndetse n’umumotari.

Uyu muyobozi wa Yego Innovision yavuze ko bateganya ko nibura amafaranga macye yishyurwa ashobora kuba 300 Frw nk’uko bisanzwe, ariko bakaba bakiri kubiganiraho na RURA kuko n’igiciro kizagenwa ku kilometero ntabwo kirashyirwaho.

Mu gutangira gukoresha ubu buryo, abamotari bazahabwa ibikoresho bimeze nka telefoni zigezweho zifite internet ihagije kandi zitinjirwamo amazi, ituma umuntu yabasha gukurikirana aho moto iri hose.

Karanvir yakomeje agira ati “Inyungu ikomeye ku bakiriya izanaba ari uko bashobora kwishyura na Mobile Money, Visa Credit Card, Debit Card, ku buryo bitazajya bisaba ko umuntu agendana amafaranga mu ntoki bityo n’ubujura bwakorwaga na bamwe mu ba motari batari inyangamugayo buzagabanuka.”

 

Karanvir yavuze ko iyi gahunda izatangirira mu mujyi wa Kigali mu cyumweru gitaha ariko bikaba biteganyijwe ko ubu buryo buzashyirwa muri moto zose zo mu gihugu.

Yego Innovision Limited ivuga ko iri shoramari rizatwara miliyoni 14 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga 11.900.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.



Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh asobanura uburyo iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa





1 View(s)

Kamamaza






Abakinnyi icyenda nibo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Antoine Hey yahamagaye basanzwe bakinira amakipe yo hanze y'u Rwanda.

By NSENGIYUMVA EDOUARD 2017-05-22 10:21:54 @rwandatoday 1 View(s)


Umutoza w’ Amavubi, Antoine Hey, yahamagaye abakinnyi icyenda bakina hanze barimo kapiteni Haruna Niyonzima kuza kwifatanya n’abandi gutegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2018 izatangira mu kwezi gutaha.



Uyu mutoza urimo kwitegura umukino we wa mbere nyuma yo guhabwa Amavubi, yiyambaje abakinnyi barimo Salomon Nirisarike (Tubize, u Bubiligi); Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania); Emery Bayisenge (KAC Kenitra, Maroc); Jean Claude Iranzi, Rachid Kalisa,na Fitina Ombalenga ba MFK Topvar Topoľčany muri Slovakia; Jacques Tuyisenge na Jean Baptiste Mugiraneza (Gor Mahia, Kenya) na Ernest Sugira wa Vital Club muri Congo Kinshasa.

Aba bakinnyi baziyongera ku basanzwe bakina imbere mu gihugu bazabasha gutsinda igeragezwa ry’imbaraga rya kabiri riteganyijwe tariki 24 Gicurasi kuri Stade Amahoro, ryo rikaba rizitabirwa n’abakinnyi 31.

Mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda H hamwe na Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique.




Mu gutangira urugendo rwo gusubira muri iri rushanwa Amavubi aherukamo mu 2004, azatangira akina na Centrafrique tariki 11 Kamena uyu mwaka.





1 View(s)

Kamamaza






Reba uko ibivejuru bya Aliens bisigaye bisura isi aribyo bitanga ubwenge bw’ikoranabuhanga rihanitse kuri za Leta?

By NSENGIYUMVA EDOUARD 2017-05-22 15:50:32 @rwandatoday 1 View(s)


Iyo havuzwe ingingo y’ibivejuru bisura isi, benshi babigiraho amatsiko ariko n’impaka zikaba nyinshi hagati y’ababiganiraho. Bamwe barabyemera abandi bakabihakana bagaramye n’ubwo abenshi yaba ababyemeza cyangwa ababihakana baba badafite amakuru ahagije kuri ibi bivejuru.




Mu kiganiro Paul Hellyer wahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Canada muri 1960 yagiranye n’umunyamakurukazi w’umurusiya Sophie Chevardnadze, gica kuri televiziyo y’U Burusiya, Russia TV muri Gashyantare 2014 yasubije byinshi mu bibazo abantu bakunda kwibaza ku bivejuru ndetse no kuri Aliens zisura isi. Iki kiganiro nicyo turi bwibandeho muri iyi nkuru ku mpamvu zikurikira : Paul Hellyer niwe muntu wahoze ari mu buyobozi bw’igihugu gikomeye watangaje byinshi kuri iyi ngingo mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi n’abayobozi bakuru bakunda kutagira icyo babitangazaho. Uretse kuba ari umwe mu bazi byinshi nk’umuntu wayoboye igisirikare cya Canada mu ntambara y’ubutita, Paul H. ni umwe mu bakora ubushakashatsi bwimbitse ku bivejuru bisura isi (Ufologue). Ikindi ni uko muri iki kiganiro yasubije byinshi mu bibazo abantu bibaza ku bivejuru bisura isi, Aliens.

Paul Hellyer watangaje byinshi ku bivejuru bisura isi

Ibivejuru bisura isi nk’uko indege zirirwa zitembera mu kirere

Umunyamakuru Sophie Chevardnadze yabajije Paul Hellyer icyo ashingiraho ahamya ko Aliens zisura isi, asubiza muri aya magambo: ” Impamvu mbivuga ni uko mbizi. Zisura isi yacu kuva mu myaka ibihumbi yashize . ” Paul Hellyer yakomeje avuga ko ibivekuru bisura isi nk’uko tubona indege zitembera mu kirere. Yatanze urugero rwo mu ntambara y’ubutita mu mwaka wa 1961 aho habonetse ibivejuru bigera kuri 50 byagaragaye mu Majyepfo y’Uburusiya bitambuka Uburayi bwose. Nyuma ngo inyigo yakozwe yagaragaje ko byibuze ubwoko (espèces ) 4 aribwo bwasuye isi mu myaka ibihumbi yashize.

Paul Hellyer yagize ati ” Dufitanye amateka maremare n’ibivejuru. Byakunze kuza cyane mu myaka amagana ashize cyane cyane nyuma y’aho tuvumburiye Bombe ya kirimbuzi (Bombe atomique). Ibivejuru byagize impungenge z’uko twakongera kuyikoresha kuko hagize intwaro ya kirimbuzi yongera gukoreshwa uretse twe bigiraho ingaruka nabyo bibigiraho ingaruka . ”

Ibivejuru ngo bisura isi kuva mu myaka myishi ishize kandi ku bwinshi

Abajijwe impamvu nta munyasiyansi (Scientifique) n’umwe kugeza ubu uragaragaza ku buryo bufatika uburyo ibi bivejuru bisura isi, Paul Hellyer nabyo yagize icyo abivugaho. Ati ”

Ntekereza ko bakwiriye kuva mubyo barimo bidafatika, niyo bakwiga ku 10 ku ijana ry’ubushakashatsi nakoze mu myaka 8 ishize, bakwemera ko ari ukuri nk’uko mbyemera. Bakwiriye kubikora vuba na bwangu ariko ntekereza ko byabafata igihe kubisobanukirwa cyane cyane abatarigeze baca mu gisirikare uretse ko hari ibitabo byinshi byabyanditseho biri mu bihugu byinshi, abatangabuhamya batandukanye bamwe ndetse binjiye mu byogajuru byabyo abandi bajyanywe kuwundi mubumbe. Aya amakuru ni amabanga akomeye, nta Leta n’imwe ijya ibivugaho ariko hari abantu babikozemo bazi ibiri kuba . ”

Abajijwe niba abona abavuga ko babonye ibivejuru bataba bagamije kwamamara, Paul Hellyer yasubije ko akiri Minisitiri yabonaga ama raporo abivugaho ariko ko 80 ku ijana by’abavugaga ko babonye ibivejuru byabaga ataribyo ariko ngo hagati ya 15 kuri 20 ku ijana ngo babaga bavuga ukuri .

Ku bigendanye n’ubwoko bwa Aliens (espèces )zaba zisura isi, Paul Hellyer yifashije imibare y’umuhanga mu by’isanzure, Edgar Mitchell wahamije ko ibivejuru bimaze gusura isi kugeza ubu biri hagati y’amoko 2 na 12. Yongeyeho ati “ Ariko Raporo mperuka kubona ziturka ahantu hatandukanye(Sources) zivuga ko ubu bwoko bushobora kuba bugera kuri 80. Zimwe turasa kuburyo udashobora kuzitandukanya mu gihe muri kugendana mu muhanda. ”

Bumwe mu bwoko Paul yagarutseho harimo ubwitwa blonds nordiques ndetse n’ubwitwa Tall Whites . Ubu bwanyuma ahamya ko ngo aribwo bukorana n’igisirikare cya Amerika cyo mu kirere (US Air Force) muri Nevada(Zone 51) agace twagarutseho mu nkuru zacu zatambutse. Ubundi bwoko ngo ni ubwitwa Petit Gris. Ubu bwoko ngo buba ari buto, bufite amaguru n’amaboko ananutse bufite imitwe minini n’amaso yijimye(Bruns). Izi ngo nizo zikunda kugaragazzwa muri filime zitwa iz’abana(dessins animés/Cartoons).

Imiterere ya Tall Whites zivugwa ko zaba zikorana na Amerika muri Nevada

Ibivejuru bisura isi bituruka he ?

Abantu benshi bakunda kwibaza aho ibivejuru(Aliens) bivugwa ko bisura isi bituruka. Iki kibazo nacyo Paul Hellyer yagize icyo akivugaho. Ati ” Zituruka ku ruhurirane rw’izindi nyenyeri (systèmes stellaires) nka Pleadiens , Zeta Reticuli n’izindi zinyuranye. Hari n’izindi zituruka kuri Andromedia. Impamvu ntanimwe tutazibona ntekereza ko ari uko zitajya zivanga mu bintu byacu tutabizitumiyemo.”

Abajijwe uko zivugana n’abantu, Paul Hellyer yasubije agira ati “ Zivugana n’abantu. Hari umusore duheruka kuvugana mu kwezi gushize, yagiranye umubano nazo ndetse n’umuvandimwe we muri 1974. Zabajyanye kuri Andromedia zibasobanurira uko zitekereza ndetse zibabwira ko turi kwangiza isi yacu ndetse ko ikintu kibi kizaba ku isi nitudahindura imigenzereze. Tumara igihe kinini turwana hagati yacu, tukamarira amafaranga ku ntwaro n’igisirikare aho kwibanda kukugaburira abashonje,…….dukinira ku ntwaro za kirimbuzi zifite ingaruka mbi ku isi. Ntizibikunda ari nayo mpamvu zifuje gukorana natwe. Zihitamo abantu batazitinya kuko zishobora kugutera ubwoba bwinshi. Urugero naguha ni urw’umugabo watwaraga indege w’umunyamerika wakoranaga na Tall Whites muri Nevada nyuma aza kwica n’ubwoba .”

Kubwa Paul Aliens ngo zaje gufatanya n’abantu cyane cyane mu kubaha ku iterambere mu ikoranabuhanga kuko ngo zateye imbere cyane ariko abo zikorana nabo bose aho kwita kubiteza imbere ibihugu byabo kubuvuzi, Ubuhinzi n’ibindi ngo bibanda ku ntwaro zigezweho.

Muri 2012, ubwo yari mu kiganiro cyacaga kuri televiziyo y’Uburusiya , Dmitri Medvedev wigeze kuba Perezida w’Uburusiya kuva muri 2008 kugeza muri 2012(Minisitiri w’intebe w’Uburusiya kuva 2012), yabajijwe n’umunyamakuru niba yaba azi niba isi ijya isurwa n’ibivejuru. Medvedev wari uziko Camera zizimije, yabaye nk’umena ibanga ku bivejuru bisura isi.

Dmitri Medvedev wahoze ayobora Uburusiya akaba yarabaye nk’umena ibanga kuri Aliens

Yagize ati ” Iyo ugeze ku butegetsi, uretse guhabwa code y’ibanga ry’ibisasu bya kirimbuzi hari andi mabanga ahanitse (Top secret)uhabwa . Iyo dossiye iba ikubiyemo ibigendanye n’ibivejuru bya Aliens bisura isi umunsi ku wundi,….Aya mabanga aba abitswe n’inzego z’ubutasi kuburyo bukomeye, aba akubiyemo uburyo ibivejuru bisura isi. Ushobora kubona byinshi bibyerekeye urebye filime ya Barry Sonnenfeld, yise ‘Men In Black’.Sinakubwira umubare wa za Aliens ziba hagati muri twe kuko bishobora guteza impagarara(Panique) .” Ibi wabisoma mu nyandiko y’ikinyamakuru Gentside yo muri 2012 cyahaye umutwe ugira uti ‘ Dmitri Medvedev révèle ses secrets sur la venue des extraterrestres sur Terre ‘ cyangwa mu nyandiko y’ikinyamakuru Telegraph cyise Dmitry Medvedev muses on aliens and Vladimir Putin’s lateness.

Umunyamakuru Jimmy Kimmel abaza Obama ku byerekeye Aliens zivugwa ko zisura isi

Mu kwezi kwa Werurwe 2015 ,mu kiganiro cyacaga imbonankubone kuri Televiziyo ya ABC yo muri Amerika , umunyamakuru Jimmy Kimmel yabajije Perezida wa Amerika Obama yari yatumiye uwo munsi kubyerekeye ku gace ka Zone 51 ndetse n’ibivejuru. Jimmy Kimmel ikibazo cye cyari giteye gutya ” … Ndamutse mbaye Perezida, nubwo nziko ari ikintu kitashoboka(impossibe) ariko ntawamenya …..” Obama yahise amuca mu ijambo ati “Ariko hari igihe nanjye cyabayeho ko bitari gushoboka ko mba Perezida…. “. Jimmy Kimmel akomeza agira ati ” Ndamutse mubaye, naruhukira ahantu habitswe inyandiko zivuga kuri Zone 51 ndetse n’ibivejuru , ngasoma byose nkamenya uko byagenze, ese wowe warabikoze? ”



Mu magambo make,Obama yamusubije aseka agira ati ” Iyo niyo mpamvu utaba Perezida , niba aricyo kintu wakora bwa mbere. Aliens ntizatuma bibaho ngo ube Perezida kuko wazimenera amabanga yazo yose. Aliens zadusabye kubika neza ayo mabanga ” Ubwo Jimmy Kimmel yakomezaga kubaza Obama kubya Aliens, Obama yasubije ko ntakintu yabitangazaho.

Jimmy Kimmel yamubwiye ko mugenzi we  wayoboye Amerika, Bill Clinton yatangaje ko yagiyeyo(Zone 51) ariko ngo ntagire icyo ahabona. Obama na we yasubije ko ibyo aribyo babasaba gusubiza.

Imyemerere,ubumenyi runaka umuntu afite butuma atemera cyangwa yemera ko isi yaba isurwa na Aliens. Mu gice cya 3 ari nacyo cyanyuma cy’iyi nkuru tuzagaruka kucyo ibitabo bitagatifu, Bibiliya na Korowani byaba byaravuze ku bivejuru bisura isi ndetse n’umwanzuro kuri iyi ngingo. Indi ngingo ushaka ko twazavugaho mu nkuru zacu zitaha





1 View(s)

Kamamaza






Ubutekamutwe mu rubanza rwa Tom Rwagasana uregwa kurya izo aragiye nk'urya ibishyimbo yihingiye

By Ubwandtsi 2017-05-23 09:06:57 @rwandatoday 1 View(s)


Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere rwaburanishije urubanza ku ifunga n’ifungurwa rya Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be batanu, bakekwaho kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR ungana na miliyari zirenga ebyiri yatanzwe n’abakirisitu ngo yishyure umwenda itorero ryafashe ryubaka Dove Hotel.

Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi ashinzwe n’ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine wari umubitsi, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Leonard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bose bagaragaye mu rukiko bahakana ibyo baregwa byose.





Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.

Bwavuze ko abaregwa barigishije ariya mafaranga bishyura ibikoresho bya baringa, aho bwatanze urugero rwa miliyoni 32 zishyuwe iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi nyuma uwari ushinzwe ubwubatsi akajya kuyagaruza ngo abayobozi barayashaka.

Hari kandi amafaranga yahawe abandi batakoze imirimo, aho uwitwa Twizeyimana Emmanuel yahawe miliyoni 10 zo gusakara igisenge cya Hotel kandi byarakozwe n’abandi. Uyu yasabwe na Sindayigaya kuyasubiza yemera gutanga agera kuri miliyoni zirindwi abwiwe ko Tom Rwagasana azishaka.

Ubushinjacyaha bwasabiye Tom Rwagasana gufungwa by’agateganyo kuko hari umukozi wakoraga isuku witwa Uwimana Jean wanyuzwagaho amafaranga akayabikuza akayaha abarimo na Rwagasana.

Uyu ngo yanyujijweho sheki zirimo iya miliyoni zirenga 200, akaba yarayabikuzaga rimwe akayaha abayobozi mu ntoki ayandi akayaha abashoferi barimo uwa Rwagasana ngo ayabashyire.



Mu kwiregura, Tom Rwagasana wari ufite abunganizi babiri ariko umwe akangirwa kumuburanira kuko atishyuye amande yaciwe n’urukiko, yasobanuye ko kuba yaragiye asinya ku masheki yari abifitiye ububasha, ahubwo agasaba ko abahabwaga ayo mafaranga babazwa icyo bayakoresheje kuko we yasinyaga ibyateguwe n’abandi babishinzwe.

Yahakanye ibyo aregwa byose ashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga kibifitiye ububasha kandi inteko rusange y’itorero yemeje uyu mwaka.

Abunganira abaregwa bose bikomye abatangabuhamya bashingirwaho n’ubushinjacyaha, bagaragaza gukeka ko iki kibazo gifite ikindi kicyihishe inyuma cyane cyane amatiku yabashaka kuyobora itorero.

Basabye ko bamwe mu batangabuhamya bakorwaho iperereza, abo bunganira bakarekurwa kuko amafaranga basinyeho yakoze mu bikorwa by’itorero atari mu nyungu zabo.

Rwagasana yasabye kurekurwa kuko amaze icyumweru mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal arwaye, ndetse yatanze impapuro za muganga zemeza ko akeneye gukomeza gukurikiranwa. Mutuyemariya wari Umubitsi we yasabye ko yarenganurwa kuko ari we mugore wa mbere wagiye mu buyobozi bwa ADEPR mu myaka 77 imaze.

Hagati aho, icyumba cy’iburanisha cyuzuye bamwe bari gukurikirana urubanza bahagaze
Twabibutsa ko uyu Rwagasana ariwe wigeze kuvuga ngo batore umukobwa mwiza mu torero rya ADEPR abayoboke biryo torero bakabirwanya bivuye inyuma bavuga ko nta mpamvu babaona yatuma batora umukobwa mwiza kandi bose bararemwe mw'ishusho y'Imana bagahitababona ko uyu mu pasiteri atari umuvandimwe ko ahubwo ari ikirura kibihishemo





1 View(s)

Kamamaza






Ubutekamutwe mu rubanza rwa Tom Rwagasana uregwa kurya izo aragiye nk'urya ibishyimbo yihingiye

By Ubwandtsi 2017-05-22 17:23:09 @rwandatoday 1 View(s)


Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere rwaburanishije urubanza ku ifunga n’ifungurwa rya Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be batanu, bakekwaho kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR ungana na miliyari zirenga ebyiri yatanzwe n’abakirisitu ngo yishyure umwenda itorero ryafashe ryubaka Dove Hotel.

Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi ashinzwe n’ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine wari umubitsi, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Leonard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bose bagaragaye mu rukiko bahakana ibyo baregwa byose.





Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.

Bwavuze ko abaregwa barigishije ariya mafaranga bishyura ibikoresho bya baringa, aho bwatanze urugero rwa miliyoni 32 zishyuwe iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi nyuma uwari ushinzwe ubwubatsi akajya kuyagaruza ngo abayobozi barayashaka.

Hari kandi amafaranga yahawe abandi batakoze imirimo, aho uwitwa Twizeyimana Emmanuel yahawe miliyoni 10 zo gusakara igisenge cya Hotel kandi byarakozwe n’abandi. Uyu yasabwe na Sindayigaya kuyasubiza yemera gutanga agera kuri miliyoni zirindwi abwiwe ko Tom Rwagasana azishaka.

Ubushinjacyaha bwasabiye Tom Rwagasana gufungwa by’agateganyo kuko hari umukozi wakoraga isuku witwa Uwimana Jean wanyuzwagaho amafaranga akayabikuza akayaha abarimo na Rwagasana.

Uyu ngo yanyujijweho sheki zirimo iya miliyoni zirenga 200, akaba yarayabikuzaga rimwe akayaha abayobozi mu ntoki ayandi akayaha abashoferi barimo uwa Rwagasana ngo ayabashyire.



Mu kwiregura, Tom Rwagasana wari ufite abunganizi babiri ariko umwe akangirwa kumuburanira kuko atishyuye amande yaciwe n’urukiko, yasobanuye ko kuba yaragiye asinya ku masheki yari abifitiye ububasha, ahubwo agasaba ko abahabwaga ayo mafaranga babazwa icyo bayakoresheje kuko we yasinyaga ibyateguwe n’abandi babishinzwe.

Yahakanye ibyo aregwa byose ashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga kibifitiye ububasha kandi inteko rusange y’itorero yemeje uyu mwaka.

Abunganira abaregwa bose bikomye abatangabuhamya bashingirwaho n’ubushinjacyaha, bagaragaza gukeka ko iki kibazo gifite ikindi kicyihishe inyuma cyane cyane amatiku yabashaka kuyobora itorero.

Basabye ko bamwe mu batangabuhamya bakorwaho iperereza, abo bunganira bakarekurwa kuko amafaranga basinyeho yakoze mu bikorwa by’itorero atari mu nyungu zabo.

Rwagasana yasabye kurekurwa kuko amaze icyumweru mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal arwaye, ndetse yatanze impapuro za muganga zemeza ko akeneye gukomeza gukurikiranwa. Mutuyemariya wari Umubitsi we yasabye ko yarenganurwa kuko ari we mugore wa mbere wagiye mu buyobozi bwa ADEPR mu myaka 77 imaze.

Hagati aho, icyumba cy’iburanisha cyuzuye bamwe bari gukurikirana urubanza bahagaze
Twabibutsa ko uyu Rwagasana ariwe wigeze kuvuga ngo batore umukobwa mwiza mu torero rya ADEPR abayoboke biryo torero bakabirwanya bivuye inyuma bavuga ko nta mpamvu babaona yatuma batora umukobwa mwiza kandi bose bararemwe mw'ishusho y'Imana bagahitababona ko uyu mu pasiteri atari umuvandimwe ko ahubwo ari ikirura kibihishemo





1 View(s)

Kamamaza






HTTP Error 404 - File or Directory not found ...
Sorry, you're looking for a page that doesn't exist or permanently deleted.

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -




Fatal error: Allowed memory size of 33554432 bytes exhausted (tried to allocate 28835800 bytes) in /home/rwandatoday/public_html/404.php on line 1380